Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Burcu Çevik, yavuze ko ubufatanye bw'u Rwanda na Turikiya mu by'uburezi atari ubw'uyu munsi ahubwo bwamyeho kuko hari abanyeshuri benshi bo mu Rwanda bahawe aya mahirwe no mu bihe byashize.
Ati 'Ubufatanye bw'u Rwanda na Turikiya mu by'uburezi, bwagiye bukura uko imyaka yagiye ihita. Turikiya yishimiye kuba kugeza ubu imaze gutanga buruse ku banyeshuri b'Abanyarwanda 225 zo kujya gukomereza icyiciro cya kabiri n'icya gatatu cya kaminuza muri gahunda ya 'Türkiye Scholarships Program'.
Kuri ubu kuva ku wa 10 Mutarama 2021 kugeza ku wa 20 Gashyantare 2021, abanyeshuri b'Abanyarwanda bashobora gutangira kohereza ubusabe bwabo bwo kujya kwiga muri Turikiya banyuze kuri https://www.turkiyeburslari.gov.tr
Kaminuza zigera kuri 50 ziri ku rwego rwo hejuru muri Turikiya nizo ziteguye kwakira abanyeshuri mpuzamahanga barimo n'abo mu Rwanda binyuze muri iyi gahunda ya 'Türkiye Scholarships Program', bagahabwa ubumenyi mu mashami anyuranye bihitiyemo muri izo kaminuza.
Umunyeshuri uhawe iyi buruse aba yemerewe kwishyurirwa amafaranga y'ishuri, ay'icumbi, ubwishingizi bw'ubuzima ndetse n'ayo kumufasha agenerwa buri kwezi. Umunyeshuri wese wemerewe abanza guhabwa amasomo y'ururimi rwa Turikiya y'umwaka umwe mbere y'uko atangira amasomo ye muri rusange.
Nyuma y'uko umunyeshuri arangije amasomo mu byiciro bitandukanye bya kaminuza binyuze muri iyi gahunda ya 'Türkiye Scholarships Program', ahita ahinduka umunyamuryango w'Ishyirahamwe ry'abize muri izo kaminuza, rigizwe n'abarenga 150 000 bari hirya no hino ku Isi.
Abashaka kubona aya mahirwe yo kujya gukomereza amasomo muri Turikiya, haba mu cyiciro cya kabiri (undergraduate), icya gatatu (master's) ndetse na PhD, yohereza ubusabe bwe anyuze kuri 'https://www.turkiyeburslari.gov.tr' bitarenze ku wa 20 Gashyantare 2021.
Nyuma y'iyo tariki hazatangira igenzura, abazatoranywa bazahamagarwa mu kizamini cyo kuvuga (interview), ubundi abazatoranywa bazatangazwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Ambasade ya Turikiya, ndetse no kuri https://www.turkiyeburslari.gov.tr