Twasuye Nsengiyumva 'IGISUPUSUPU' n'umugore we mu nzu nziza baguze - VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nsengiyumva Francois, mu ndirimbo yaririmbye zamenyekanye cyane harimo iyitwa Rwagitima, aho yaririmbye ahantu yakuriye akanahagirira amateka atazibagirwa. N'ubwo muri aka gace bamuzi nk'umwana bareze, ubu yarahavuye ajya mu wundi murenge, ubu akaba atuye mu murenge wa Kiziguro ho mu karere ka Gatsibo.

Twamusuye aha atuye, agace naho bamuzi cyane nk'icyamamare, ndetse akaba azwi nk'umukire kuburyo nawe ubwe yivugira ko we n'umugore we baha imirimo abaturanyi babo. Yivugira ko ubuzima bwahindutse ndetse ko atabona uko ashimira Alain Muku wamuvanye aho yaririmbaga ku muhanda akorera amafaranga 100 cyangwa 200, ubu akaba yarateye intambwe ishimishije. Yanavuze ko inzu yaguze yabifashijwemo n'uyu mujyanama we kuko ngo atareba ibya muzika gusa ahubwo anareba n'iby'ubuzima bw'umuryango we muri rusange.

Urebye uburyo inzu babamo ari nziza ndetse iri mu zihagazeho mu gace batuyemo, ukumva n'uburyo uyu mugabo ashimangira ko mbere babaga mu nzu iciriritse bakodeshaga amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitatu (3000 Frw), wakumva neza uburyo ibyabaye kuri uyu muryango ari nko gukabya inzozi zihambaye.

REBA VIDEO IGARAGAZA UBUZIMA ABAYEMO HANO :

Ibyo Nsengiyumva Francois avuga, binashimangirwa n'umugore we Musabyimana Henriette nawe twagiranye ikiganiro ubwo twabasuraga. Ni umugore bigaragara ko yivugira macye ndetse n'iby'umuziki ntacyo ubona bimushishikajeho cyane. Gusa avuga ko ubuzima bwabo bwahindutse, agashimangira ko kubona uburyo ashimira Alain Muku bigoye kubera ibyo yabakoreye ndetse n'ubu akibakorera.

Aba bombi, bavuga ko badatunzwe n'ubuhanzi bwa Nsengiyumva gusa kuko ngo banafite amasambu bahingamo, kandi ngo ntibafata isuka ahubwo batanga imirimo abaturanyi bakabahingira nabo bakabahemba.

REBA IKIGANIRO N'UMUGORE WA GISUPUSUPU HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Twasuye-Nsengiyumva-IGISUPUSUPU-n-umugore-we-mu-nzu-nziza-baguze-VIDEO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)