Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu ruvuga ko Intwari ari umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa k'ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange buhebuje kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n'amananiza.
Intwari y'Imanzi
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidali n'Impeta by'Ishimwe (CHENO), rutangaza ko Intwari y'Imanzi ari Intwari y'ikirenga yagaragaje ibikorwa by'akataraboneka birangwa n'ubwitange, akamaro n'urugero bihebuje. Muri iki kiciro k'Intwari z'u Rwanda hashyirwamo intwari itakiriho. Muri iki kiciro hakaba harimo Umusirikare Utazwi Izina : Ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye Igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby'ubu n'ibizaza.
Harimo kandi Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema : Yaranzwe n'ubwitange buhebuje ubwo yayoboraga Ingabo za FPR Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda mu mwaka wa 1990 nyuma akarugwaho.
Yagiriye akamaro n'abandi benshi kuko yarwanye intambara aharanira guca ubuhunzi haba mu Banyarwanda no banyamahanga no guharanira uburenganzira bwa muntu n'ibindi. Yabereye abantu bose urugero rwiza rw'ubwitange bashobora gukurikiza.
Intwari z'Imena
Mu ntwari z'Imena, nk'uko Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidali n'Impeta by'Ishimwe rubivuga harimo ;
Mutara III Rudahigwa : Yababaye umwami w'u Rwanda (1931-1959), yagaragaje ibikorwa by'urukundo mu Banyarwanda, ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b'Abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi. Yagabiye abakene, yahirimbaniye ubwigenge.
Rwagasana Michel : Yabaye umunyamabanga w'Inama Nkuru y'Igihugu cy'u Rwanda n'Umunyabanga w'Umwami Mutara III Rudahigwa. Yabaye umukozi wa Leta Mbiligi muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura.
Yagaragaje ubumuntu mu mibereho ye, agaragaza umutima wo gukunda abantu no kurwanya Politiki y'amacakubiri bituma ahara byose kugeza ku buzima bwe, yanze gukoresha ububasha yahawe ku nyungu ze bwite, ahubwo aharanira ubumwe bw'Abanyarwanda.
Undi uri muri iki kiciro ni Madamu Agathe Uwiringiyimana : Yabaye Minisitiri w'Intebe (Nyakanga 1993-Mata 1994). Yagize umutima wa kigabo ari Minisitiri w'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye. Yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri mu gihe abashinze icyo bita iringaniza bari bagitegeka igihugu. Yarwanyije ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aza kwicwa azira ibitekerezo bye.
Hari kandi Niyitegeka Felicite : Yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo no gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yamusanze ku Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo ashinzwe kuyobora cya 'Centre Saint Pierre'.
Abanyeshuri b'i Nyange batewe n'abacengenzi banga kwitandukanya tariki ya 18/03/1997 mu ijoro
Iri shuri ryisumbuye riherereye mu Ntara y'Iburengerazuba mu karere ka Ngororero ahari mu ntara ya Kibuye. Mu mwaka wa 1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa 5 n'uwa 6.
Ubwo abo banyeshuri baterwaga n'abacengenzi, bakinjira, bahise bababaza bati : Muratuzi ? Barongera baravuga bati : Mwatwirukanye mu Rwanda duhungira muri Zaïre mudusangayo none 'vous allez me voir'.
Basabye aba banyeshuri kwitandukanya. Bavuga bati : 'Abahutu bajye ukwabo n'Abatutsi ukwabo'. Abanyeshuri basubiza bavuga bati : 'Twese turi Abanyarwanda'. Ni bwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka.
Aba banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bwahoraga bubashishikariza kubana mu mahoro. Abanyeshuri barokotse igitero cy'abacengenzi bahamya ko bakundaga gusenga kandi abayobozi bakababa hafi.
Abanyeshuri baguye muri iki gitero ni Mujawamahoro M. Chantal, Benimana Hélène, Niyongira Ferdinand, Mukambaraga Beatrice, Bizimana Sylvestre, Ndemeye Valens, Mukarutwaza Seraphine. Aba, bishwe muri iki gitero n'umwe wapfuye nyuma azize ingaruka z'igitero, ariko 40 barokotse iki gitero nabo ni Intwari z'igihugu mu kiciro k'Imena.
Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ibigwi-n-amateka-byaranze-intwari-z-u-Rwanda