U Rwanda rwamaganye raporo y'impuguke za ONU ivuga ko Ingabo z'u Rwanda ziri muri DR Congo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rya Guverinoma rivuga ko nta bikorwa bya gisirikare biheruka guhuza Ingabo z'u Rwanda n'iza Kongo.

Muri iryo tangazo, Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko u Rwanda rwishimiye umubano ibihugu byombi bifitanye, kandi ko hari ubufatanye n'ubu buriho mu bijyanye n'ibikorwa bya gisirikare. Ubwo bufatanye ariko ngo bwibanda cyane ku guhana amakuru y'umutekano cyane cyane ku mitwe yitwaza intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Kongo, kandi iyo mitwe ikaba ibangamiye ibihugu byombi.

Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira uburyo bw'imiyoborere ku bijyanye n'amabuye y'agaciro mu Karere, mu kurwanya ubucukuzi n'ubucuruzi butemewe bw'amabuye y'agaciro mu Karere.

Kubera iyo mpamvu, muri Gashyanate 2020, u Rwanda rwakiriye itsinda ry'impuguke za Loni, zerekwa ingamba zashyizweho mu kurwanya icuruzwa ry'amabuye y'agaciro ritemewe, ndetse zinerekwa amabuye y'agaciro yagiye afatwa n'inzego z'ubuyobozi.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda rubabajwe n'ibikubiye muri raporo y'impuguke za Loni, nyamara zarahawe umwanya zigasura ibigo bya Leta, zigahabwa ubuhamya mu nama ndetse zikanahabwa ibisobanuro ku bibazo byose zibazaga, bikaba bigaragara ko izo mpuguke zirengagije ibisobanuro zahawe na Guverinoma y'u Rwanda.




source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/u-rwanda-rwamaganye-raporo-y-impuguke-za-onu-ivuga-ko-ingabo-z-u-rwanda-ziri-muri-dr-congo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)