U Rwanda rwasezeranyije Centrafrique kuyifasha mu rugamba rw’iterambere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda n’ubundi rusanganywe ubufatanye na Centrafrique mu byo kurinda umutekano, kuko rufiteyo ingabo zafashije cyane mu bikorwa byo gucunga umutekano mu bihe by’amatora Centrafrique yari imazemo iminsi, ndetse ingabo z’u Rwanda zikaba ari zo zirinda umutekano w’Umukuru w’icyo gihugu.

Mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri Biruta yagiriye muri Centrafrique ku wa 8 Mutarama 2021, aho yanagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Faustin-Archange Touadéra uherutse kongera gutorerwa kuyobora Centrafrique, yavuze ko nyuma yo gufasha igihugu kugira amatora anyuze mu mucyo, kuri ubu u Rwanda rurajwe ishinga no gufasha icyo gihugu kwiyubaka mu bikorwa by’iterambere.

Yagize ati “Ubundi rero, birakwiye ko igihugu kiziyubakamo ubushobozi bwacyo, tukagifasha mu nzego zitandukanye harimo n’urwego rw’umutekano. Ingabo z’iki gihugu zikajyaho, zikigishwa, zigahabwa ibyangombwa byose, noneho n’abaje babafashije bakagenda babona uburyo bahava, kugira ngo ingabo z’iki gihugu n’inzego zindi z’umutekano bafatanyije [ubwo] zizaba ziyubaka, bazabashe kurinda igihugu cyabo.”

Minisitiri Biruta yongeyeho ko atari u Rwanda gusa rwiteguye kugira uruhare mu gufasha Centrafrique kwiyubakamo ubushobozi bwo kwicungira umutekano no guhangana n’inyeshyamba, ahubwo ko n’Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati bishyigikiye iki gitekerezo.

Ati “Ndagira ngo nibutse ko n’Umuryango duhuriyemo, Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, mu nama yo ku wa 26 Ukuboza umwaka ushize, bemeje ko icya mbere ibihugu bigize uyu muryango bikwiye kugira icyo bikora kugira ngo bifashe iki gihugu guhangana na ziriya nyeshyamba.”

U Rwanda na Centrafrique bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n’abapolisi barwo barenga 1389.

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020, u Rwanda rwoherejeyo izindi ngabo 300 zo gufasha gucunga umutekano mu bihe by’amatora nyuma y’uko hari imitwe y’inyeshyamba yashakaga guhungabanya ayo matora.

Amatora yagenze neza ndetse Perezida Touadera yashimiye umusanzu w’ingabo z’u Rwanda mu kugira ngo amatora agende neza.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Centrafrique muri Nzeri 2014. Nyuma y’umwaka umwe, hatangiye koherezwayo abapolisi bashinzwe kurinda ubusugire bw’abayobozi bakuru b’igihugu n’ab’Umuryango w’Abibumbye n’ibyabo.

Centrafrique ni igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu, diamant, uranium na peteroli ndetse n’ibiti by’imbaho zifite agaciro gahambaye.

Minisitiri Biruta yageze muri Centrafrique mu ruzinduko rw'akazi, avuga ko u Rwanda ruzafasha iki gihugu mu rugamba rw'iterambere
Mu bakiriye Biruta harimo n'abayobozi b'ingabo z'u Rwanda ziri gucunga umutekano muri Centrafrique



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasezeranyije-centrafrique-kuyifasha-mu-rugamba-rw-iterambere
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)