U Rwanda rwemeye kuzubahiriza inama rwagiriwe mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y’uko Minisitiri Busingye n’ubundi yari aherutse kugeza kuri ako Kanama uko igihugu gihagaze ku ngingo yo kurengera uburenganzira bwa muntu, muri Raporo Mpuzamahanga ku isuzuma Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu (UPR), iba buri myaka itanu.

Icyo gihe Minisitiri Busingye yari yavuze ko muri rusange igihugu cyateye intambwe ishimishije mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu, bitewe n’uko cyari cyashyize mu bikorwa imyanzuro 50 cyari cyasabwe kubahiriza n’aka Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Kuri iyi nshuro, nyuma y’uko u Rwanda rutanze raporo yerekana uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu gihugu, aka Kanama kongeye guha igihugu indi myanzuro kizakurikiza mu myaka itanu iri imbere, kugira ngo u Rwanda rurusheho gutera imbere mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri Busingye yavuze ko imyanzuro 160 u Rwanda rwahawe ruzayubahiriza muri rusange, kuko n’ubundi rusanzwe ruri mu nzira nziza yo kubahiriza ubu burenganzira.

Yagize ati "Ndifuza gushimangira ubushake bw’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imyanzuro dushyigikiye. Izahabwa agaciro muri gahunda yo guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu myaka itanu iri imbere kuko ari ingenzi mu kugera ku ntego y’uburenganzira bwa muntu bwuzuye."

Yavuze no ku myanzuro ibiri u Rwanda rutashyigikiye, irimo uwa 75 n’uwa 49, ati "ku myanzuro tutashyigikiye, ni uko isanzwe iri muri gahunda, ibikorwa, ingamba n’amavugurura ari kubaho magingo aya, ikazakomeza gukorera muri icyo cyerekezo".

Minisitiri Busingye yavuze ko ibikorwa byo gutegura uburyo iyo myanzuro izashyirwa mu bikorwa bigeze kure, avuga ko mu minsi iri imbere hateganyijwe inama n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo gahunda y’uburyo iyi myanzuro izashyirwa mu bikorwa inozwe.

Ubwo yagezaga raporo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye kita ku Burenganzira bwa muntu, Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu, bikagaragarira mu bwisanzure bwo kwishyira ukizana buri mu gihugu, ubw’itangazamakuru, ubw’ubutabera, ndetse no kuba igihugu gifite Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Uburenganzira bwa muntu kandi yigenga.

Minisitiri Busingye yahakanye ibirego by’uko mu Rwanda haba gereza zitazwi, avuga ko ikibazo gihari ari ubucucike buri muri gereza zihari, ariko ko ku rundi ruhande bugaragaza ko inzego z’iperereza zirimo RIB na Polisi ziri gukora akazi kazo neza, byose bigatanga umusaruro w’umutekano usesuye tubona mu gihugu.

Yanasobanuye ko hari byinshi bikomeje gukorwa mu guhangana n’ikibazo cy’ubucucike muri za gereza, birimo kwambika abantu ibikomo by’ikoranabuhanga byerekana aho baherereye, ubundi bagakora igihano cyabo bari hanze ya gereza.

Minisitiri w'Ubutabera, akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnson Busingye, yavuze ko u Rwanda ruzubahiriza imyanzuro rwahawe igamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemeye-kuzubahiriza-inama-rwagiriwe-mu-kubahiriza-uburenganzira-bwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)