Umuhanzi Isaac Rabine umaze igihe atuye mu Bubiligi yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Uremera' atangaza ko mu rugendo rwe rw'umuziki afite intego yo kwamamaza ingoma y'Imana, abantu bagahinduka bagatangira gukorera Uwiteka.
Isaac Rabine azwi mu ndirimbo nka 'Messiah', 'Izabisohoza' n'izindi. Ni umugabo wubatse utuye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi. Ni umukirisito usengera mu itorero rya ADEPR mu Mujyi wa Namur mu Bubiligi akaba n'umutoza wakorali yaho nkuru amazemo umwaka urenga.
Yabonye izuba mu 1988 avuka mu muryango w'abana 10, ni uwa Cyenda. Batatu muri aba bana bitabye Imana, basigaye ari barindwi abahungu bane n'abakobwa batatu.
Nyina ni umuririmbyi muri ADEPR Nyakabanda Kamuhoza muri korali yitwa Senga. Naho Se yitabye Imana. Yakuze afite inzozi zo kuzakorera Imana 'binyuze mu buryo bwo kuririmba mvuga ineza yayo.'
Urugendo rwe rwo gukorera Imana rwatangiye akiri muto aririmba muri korali y'abana muri Nyakabanda. Yavuze ubutumwa nko muri Gicumbi n'ahandi atangira gusohora ibihangano bye bwite guhera mu mwaka wa 2000.
Yibuka ko indirimbo ye ya mbere yitwa 'Mana Tabara' yari ku mbuga zitandukanye za Inyarwanda. Iyi ndirimbo ye ivuga ku gutabaza Imana ikaba ishingiye ku kwizera Imana ko ishoboye gutabara abo yiremeye ikabaha agakiza kayo ndetse kenshi.
Avuga ko iyo yumvise bimunezeza cyane kuko bimpuhamiriza ko Imana yatangiranye nawe mu rugendo rw'ivugabutumwa ryagutse kuko hari henshi yagiye imufasha.
Uyu muhanzi avuga ko yinjiye mu muziki uhimbaza Imana kubera ari 'umuhamagaro.' Ati 'Byakomotse ku muhamagaro kuko njye simbifata nko guhanga gusa ahubwo n'umuhamagaro uturuka ku Mana kuko mbona ari ibintu ntashobora kwiyambura cyangwa ngo mbihagarike bindimo wese kandi mbigirira ishyaka ryinshi uko nshobojwe.'
Isaac Rabine yavuze ko afite intego yo kwamamaza ubwami bw'Imana no gukomera kwayo, avuga ineza yayo akoresheje ingabire yampuhaye.
Yifuza ko umuziki akora wagera kure bishoboka kandi ugafashe benshi kuko 'namenye ko mu ntwaro cyangwa kimwe mu gikoresho gikomeye Imana ikoresha hano ku Isi mu gutambutsa ubutumwa bwayo ku bantu bayo umuziki uza mu bya mbere kuko na satani arawukoresha cyane mu kurangaza cyangwa kuyobya abatuye Isi.'
Iyi ndirimbo ye nshya yise 'Uremera' iravuga ku rukundo ruhebuje Imana yagiriye umwana w'umuntu ubwo yemeraga gutanga umwana wayo w'ikinege Kristo agapfira abantu ku musaraba.
Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi ashimira byimazeyo Kristo we wemeye akambara isoni zose ngo acungure abantu atabitewe n'imirimo myiza bakoze ahubwo abitewe n'imbabazi ze gusa. Ishingiye ku nkuru mpamo iboneka muri Bibiliya mu Abafilipe 2:6-8
Hagira hati 'Uwo nubwo yabanje kugira akamero k'Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n'Imana ari ikintu cyo kugundirwa, aahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k'umugaragu w'imbata, agira ishusho y'umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y'umuntuyicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba. (Abafilipi 2:6;8).'
Iyi ndirimbo 'Uremera' ayitezeho umusaruro ugaragara kubatuye Isi ngo bongere kunezererwa umwami Yesu Kristo kuko yabagiriye neza bihebuje kandi bibongerere kumukunda bamwumvira 'tumwitwararikaho mubyo adusaba.'
Ni indirimbo avuga ko imaze kugira ibyo ihindura ashingiye ku butumwa bw'abatari bacye bamubwira ko yabafashije kandi ko yabahembuye mu bugingo bakongera kumva 'banezererewe urwo rukundo ruhebuje n'ubuntubagiriwe.'
Uyu muhanzi yavuze ko ari gutekereza gutegura ibitaramo mu mpande zose z'Isi uko azashobozwa n'Imana. Ndetse agakorana indirimbo n'abahanzi batandukanye.
Yanavuze ko mu minsi ya vuba asohora indirimbo nshya yise 'Urakomeye' yitiriye Album. Uyu muhanzi uzi gucuranga gitari yasabye abantu batandukanye kumwibuka mu masengesho yabo, kugira ngo atazacogora mu rugendo rwe rw'umuziki amazemo igihe.
Isaac ni umwe mu bari bagize Korali Hoziana yo muri ADEPR yaririmbyemo Alex Dusabe, Pasiteri Rushema n'abandi. Iyi korali yayimazemo imyaka 11. Ndetse yakoranye indirimbo n'umuhanzi Serge Iyamuremye.
Ni we watangije itsinda ry'abakoresha amajwi gusa (Acapella) ryarimo Danny Ntigurirwa bitirira Country Music, Yverry Rugamba, Sammy Yvon n'abandi bagiye batandukanye.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UREMERA' Y'UMUHANZI ISAAC RABINE
Source: InyaRwanda.com