Umubyeyi umwe ufite ahantu acururiza ibijyanye n'amata n'ibindi biribwa (cantine) mu mujyi i Huye, avuga ko ubusanzwe yacuruzaga litiro ijana z'amata ku munsi, ariko ubu akaba ari gucuruza litiro 40 gusa.
Ati “Abantu baturukaga za Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru ni bo batuganaga, none ntibari kuza. Nari ndi kubwira abakozi ko nza kubagabanyamo kabiri, bakazajya basimburana mu minsi 15.”
Akomeza agira ati “Urebye iyi ni Guma Mu Rugo yo kugira ngo tubashe kubona umuceri tutaburara. Na bwo Leta yagize neza, si kimwe no gufunga kuko ubona icyo kilo cy'umuceri. Ariko ntiwashyiraho ifiriti! Imana idutabare pe!”
Umushoferi utwara taxi voiture ubundi yakoreraga ahanini mu muhanda Huye-Akanyaru, na we avuga ko ibintu bigoye kuko batari kubona abakiriya.
Ati “Biradukomereye cyane! Urazana imodoka muri parikingi ukayicyura uko wayijyanye, kuko abadutegaga ari abajya za Nyaruguru, Nyamagabe na Gisagara. N'abagateze bajya hafi, kubera kwikanga Guma Mu Rugo ntibari kurekura amafaranga. Baremera bagatega igare cyangwa moto.”
Uwitwa Assia utumiza ibicuruzwa i Kigali, we avuga ko ibicuruzwa biri kubageraho bihenze kandi bitinze kuko babituma abamotari, ari na bo babishyira imodoka zitwara imizigo.
Ati “Umumotari ndamwishyura ibihumbi nka bine, imodoka na yo nyishyure nk'ibyo ngibyo, mu gihe natangaga ibihumbi bitatu cyangwa bine bikangeraho. Urumva amafaranga yo gutwara ibicuruzwa atuma duhomba ibintu bitaranatugeraho.”
Icyakora, aba bose batekereza ko kubuzwa kugenda byari ngombwa, bityo bagasaba abantu bose kwirinda by'ukuri, kugira ngo iki cyorezo kizashire, bongere babashe gukora nka mbere.
Assia ati “N'ubwo turi kubara ibihombo, ntidukwiye kwirengagiza ko Coronavirus iriho kandi ari indwara mbi iri no kwiyongera. Sinashimishwa no gukomeza kugenda, nkayandura. Ni byiza ko twakoresha uburyo bwose tukirinda, kuko aho gupfa none wapfa ejo.”
Anatekereza ko abantu bose bari bakwiye gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bakareka gukomeza kuyifata nk'igihuha cya politiki, afatiye ku muntu baziranye uba muri Amerika wamubwiye ukuntu yarwaye Coronavirus akananirwa guhumeka.
Ati “Yarambwiye ngo umuntu akunda ntiyamwifuriza kurwara Coronavirus. Ati ndwaye diyabete, ndwaye umuvuduko w'amaraso, ariko nta yanjahaje nka Coronavirus.”
Umushoferi wa Taxi na we ati “Abantu nibareke tuyirinde, kandi buri wese arinde mugenzi we. Nta kindi cyatuma ishira, bityo tukabasha kongera gukorera amafaranga nka mbere.”
Uyu mushoferi anavuga ko bo ingamba zo kwirinda bazitangiye bamaze kumenya inkuru y'umugabo wajyaga ubatega wazize Coronavirus muri iyi minsi, ku buryo byabakuye ku izima bakumva ko bagomba gufata ingamba zo kwirinda.
Ati “Tumaze kumenya ko yapfuye tukabona n'amafoto yafotowe aho yari arwariye, abantu batangiye gutora umuco wo gukaraba intoki n'isabune nta kubikora kuko DASSO iri kubareba cyangwa gukaraba nta sabune.”
source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ubucuruzi-ntibwifashe-neza-kubera-guma-mu-karere-ariko-na-none-ni-ngombwa-abacuruzi-b-i-huye