Ubuhamya bwa Frolien wasenze iminsi 7 ahabwa impano yo gusengera abarwayi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'ubwo gukiza indwara kw'Imana ari ibintu bigibwaho impaka, gusa bibaho kandi uko Imana yahoze ikiza indwara kuva mu isezerano rya kera kugeza no mu isezerano rishya na nubu iracyabikora. Mu by'ukuri kimwe cya cumi cy'ibyanditswe mu butumwa bwiza bwa Matayo, Mariko, Luka na Yohana; bivuga umurimo ukomeye wa Yesu Kirisito wo gukiza indwara. Indwara usanga zikira mu buryo bw'ibitangaza by'Imana (Mariko 16:17-18).

Burya koko mu mpano zitandukanye Imana itanga,impano yo gukiza abarwayi irayitanga.Twasuye umukozi w'Imana usengera abantu bagakira aduha ubuhamya bwerekana ukuntu Imana yamukoresheje mu gusengera.

Manirakiza Frorien, umuvugabutumwa akaba na mwarimu mu itorero rya Methodiste Libre, umudugudu wa Ruli muri Paroise ya Musasa; ni umugabo ufite umufasha n'umwana,Imana yamuhaye impano yo gusengera abarwayi bagakira.Yakijijwe muri 1998 atangira gukora umurimo w'Imana.

Igitekerezo cyo gusenga asaba Imana impano yo gusengera abarwayi yagikuye ku mupasiteri wamuyoboraga, ariko afite impano yo gusengera abarwayi bagakira, ibi byamuteye kumva afite inzara n'inyota byo gutunga iyo mpano ari yo mpamvu yiyemeje gufata amasengesho y'iminsi irindwi kandi yayakoze mu 1998 ari wo mwaka yakirijwemo.

Akimara gusenga amasengesho y'iminsi 7atarya atanywa asaba Imana gusengera abarwayi, Imana yahise imuha Impano yo gusengera abarwayi nk'uko abisobanura ati: 'Natangiye gusengera abantu ariko nkagira gushidikanya ko abantu ndi gusengera batari bukire, ariko burya Iyo Imana ivuze iba ivuze. Nasengeye umuntu wa mbere urwaye abadayimoni mfite kwizera mbona Imana iramukijije mbona abaye muzima atanga ubuhamya avuga ko yakize'.

Yakunze gusengera abantu bose barwaye imyuka mibi hamwe n'izindi ndwara zidasobanutse. Tuganira nawe yaduhaye ingero z'indwara Imana imukoresheje yasengeye abantu zigakira zikomeye harimo abantu abadayimoni bararaga baniga n'abandi batararaga basinziriye hakiyongeraho ubumuga butandukanye n'izindi nyinshi, mu bo yasengeye harimo n'abo mu gace kabo, mu mugi wa Kigali, Musanze, Rubavu n'ahandi. Bamwe muri bo bagiye bahita bakizwa bakakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwabo.

Imana yakomeje ku muteza intambwe, atangira gukomeza gusengera abarwayi mu mpande zose mu gihugu. Mu gusengera abarwayi, hari abantu asengera bagahita bakira hari n'abandi Imana ikomeza gukiza nibura mu gihe kingana n'icyumweru kimwe impinduka zikaboneka; byose biba bitewe n'umugambi w'Imana ku buzima bw'umuntu.

Muri iyi minsi abantu benshi bakunda ku gurisha cyangwa gucuruza impano bahawe abandi bakajya kuzishaka baciye mu zindi nzira. Florien we si ko bimeze nk'uko abisobanura ati: 'Imana yampaye impano kugira ngo nyikorere ntabwo yambwiye ko ngomba kuyicuruza. Mwibuke Yesu yaravuze ngo abarushye n'abaremerewe baze bamusange arabaruhura. Mubyukuri ntaho dusoma muri Bibiliya ko hari abo Yesu yigeze yaka amafaranga kugira ngo abashe kubaruhura. Umurimo we wari ukubohora abantu ndetse abafite imitima yanduye akabaha agakiza. Na njye rero mu murimo nkora hari abamara gukira indwara bakakira n'agakiza'.

Manirakiza Frorien aboneraho guhumuriza abantu barwaye indwara zikomeye n'izananiranye ati: 'Yesu Kristo uko yahoze kera n'ubu niko ari, icyo basabwa ni ukwizera Imana kuko hejuru y'ubwenge bw'abaganga hari Imana kandi nta we uyizera ngo agire icyo ayiburana. Iriya mpumyi Yesu yahumuye yari ibumaranye imyaka myinshi nyamara abaganga bariho, ariko uburwayi bwayo bwaranairanye, nyamara Yesu ayigezeho ayikora ku maso irahumuka'.

Asoza ubuhamya bwe aragira inama abantu bakoresha nabi impano z'Imana bazigurisha kandi baraziherewe ubuntu ko bakwiye kurekeraho kuko Imana itishimira imitima imeze ityo ndetse abakora ibyo ni abanzi b'Imana nta ngororano bafite mu bwami bw'Imana.

Source: bibiliya.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Frolien-wasenze-iminsi-7-ahabwa-impano-yo-gusengera-abarwayi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)