Ubuhamya:Mukankuranga watangiye uburaya afite imyaka 9 arashima Imana yamuhaye agakiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukankuranga Jacqueline uzwi ku izina rya Mama Fabrice, ni umukirisito muri ADEPR, ku mudugudu wa Rubonobono, Paruwase ya Gatsata, ubu arashimira Imana ko yamukuye mu mwuga ugayitse w'uburaya yatangiye afite imyaka 9 y'amavuko.
Mu buhamya bwe uyu mugore avuga ko ubwo yari afite imyaka 9 ari bwo yananiye ababyeyi be maze atangira kwigira ikirara no kwicuruza.

Gusa ngo kuko nyina umubyara yasengaga Imana, yajyaga imubwira ko abana be bazaba abakozi b'Imana gusa kubera imibereho mibi bari babayemo ntiyabyumvaga.

Uyu mubyeyi yatangiye ararana n'abagabo mu bihuru agenda amenyera uko umwuga w'uburaya ukorwa maze yinjira mu iseta y'indaya ahitwa mu Kiderenga.

Mukankuranga ngo yaje kubona ko aho mu Kiderenga nta mafaranga ahari yiyemeza kujya ku muhanda agakorera amafaranga menshi. Niko kuyoboka umuhanda maze akajya arara amansura mu tubari Nyabugogo.

Aho mu tubari, ngo we n'izindi ndaya babyinishaga abagabo maze byagera mu gicuku bagakuramo imyenda bakarara bamansura bambaye ubusa bakanahakirira abakiriya, bwacya mu gitondo bakabura uko bataha kubera intege nke zatewe no kunywa urumogi rwinshi ndetse no gusambana cyane kugeza ubwo ba nyirakabari bazaga bagakurura bagaterera hanze ubundi nyina akaza kumutoragura.

Ubwo yamaraga kuba indaya izwi na benshi, ngo indaya ngenzi ze akomeje kumwinjiza neza mu mwuga mubi w'uburaya maze bakamuha amabwiriza. Ati 'Bamenyesheje ko indaya itagomba kwita ku musore kuko umusore iyo atanze amafaranga biba birangiriye aho ,ariko umugabo iyo umunejeje n'amafaranga yose afite kuri konti aragusinyira akayaguha n'udusambu akagurisha akajya akuzanira.'

Mama Fabrice avuga ko we nta miti ikurura abagabo yakoreshaga ahubwo yakoreshaka ubwenge kuko yumvaga afite ubundi bwenge bw'abadayimoni. Avuga ko mu bintu bituma indaya zitwara abagabo n'uko zigira umwanya wo kwita ku bagabo cyane kuko ariko kazi ziba zifite. Mama Fabrice yanaboneyeho kugira abagore inama abibutsa ko bagomba kureka kwita ku bindi ngo bibagirwe inshingano zabo zo kwita ku bagabo babo.

Mama Fabrice akomeza avuga ko kugira ngo utware umugabo w'abandi asige abana barindwi atari ibintu byoroshye. Ati: 'byasabaga ko duhora twihishe dore ko uwagufataga wese yahitaga akuniga kugeza ubwo nafashe gahunda yo kujya ngenda nicungiye umutekano , niho rero navanye izina 'Jama' najyaga nkunda kuvuga ko nitwa Jama ariko iyo turi muri Kirisitu Yesu tuba twabaye ibyaremye bishya ibya kera biba byashize.

Indaya yose itegetswe kuba umugome kuko umugore watwariye umugabo araguhiga, umubyeyi watwariye umwana w'umusore araguhiga, Leta iraguhiga, Polisi na yo iraguhiga. Uba usabwa kwicungira umutekano kandi ukaba umugome.'
Uyu mubyeyi avuga ko muri iki gihe abakobwa benshi basa n'ababaye indaya kubera imyitwarire yabo. Arabagira inama yo kwitwara neza kuko umuntu akwiye kwiyubahisha.

Ati: 'Muri iki gihe biragoye kumenya indaya n'utari indaya kubera ko urubyiruko rw'ubu ruri kurarikira kwambara nabi ariko buriya iyo umuntu yihesheje agaciro arakabona kandi iyo akitesheje aragata. Mu by'ukuri hari imyanya y'igitsina gore idakwiriye kugaragara bitewe no kwihesha agaciro cyane nk'umunyarwandakazi kuko mu mwuga w'uburaya hari igihe ibyo uba ugomba kubahiriza birimo kwambara utwenda tugaragaza ubwambure no kwitukuza. Ibyo bikaba ibivuta byaguraga ibihumbi cumina bitanu twavangavangaga ubundi tukabyisiga.'

Mama Fabrice akomeza ashima Imana kuba yaramurinze kwandurira Sida mu mwuga w'uburaya dore ko yagiye asambana na benshi bayirwaye kandi ntibakoreshe agakingirizo. Gusa ngo yahavanye ibyuririzi bya SIDA birimo mburugu ndetse n'imitezi akajyanwa CHUK nyina akamurwaza kugeza akize.

Mukankuranga akomeza ubuhamya bwe avuga ukuntu mu gipangu babagamo haje kuza umuryango ushaka kuhakodesha nyuma y'igihe gito bakaza gushuka uyu Mukankuranga bakamwimukana mu ibanga aho bamujyanye bakamwica urubozo dore ko bamubwiraga ko bazamwanduza Sida barangiza bakamwica.

Icyo gihe ngo umugabo wo muri urwo rugo yahoraga amusambanya ku gahato avuga ko arimo kwigabanya SIDA mu maraso ye, ndetse n'umugore we ngo yarazaga.Yakomeje kuhaba atotezwa cyane ku bw'amahirwe umugabo wo muri urwo rugo aza kugonga umuntupolisi baramufata baramufunga maze ngo umugore we azana ibirara byo kumwica kubw'amahirwe arabitoroka.

Mukankuranga, amaze gutoroka uwo muryango, ngo yaje gusubira mu mwuga w'uburaya ahahurira na mayibobo (umwana uba mu muhanda) amutera inda, baramwirukana ajya kuba ku muhanda.

Kuko iwabo bari bamwirukanye rero yahisemo gusanga uwo musore wamuteye inda na we wabaga mu buzima bwa kimayibobo barabana, ariko bakajya birirwa barwana kubera ko ngo yasuzuguraga umugabo we cyane kuko yabonaga asuzuguritse.

Byaje kugeraho umugabo amwirukana mu nzu yumvise bimucanze ahitamo gusanga abarokore ngo bamusengere. Icyo gihe ngo yaratuye arihana ndetse bamwigisha uko yita ku mugabo ntiyongere kumwita umusega ahubwo afata umugabo nk'umutware, avuga ko icyo gihe ngo yahavuye yahindutse.

Ati:'Mu kugera mu rugo naragiye njugunya ya mirimbo yose nishyiragaho ntega igitambaro mu mutwe, umugabo wanjye ahansanze ambaza icyo nagarutse gukora kandi yasize anyirukanye maze ndamwihorera atungurwa no kubona ntamututse, ndakomeza ndashyashyana ndateka nuko mbwira umugabo nti mutware muze ku meza. Umugabo yumvise mwise 'Umutware' arumirwa aravuga ati noneho ntabwo unyise imbwa unyise umutware?'.

Mama Fabrice asoza avuga ko umugabo we yaje kumunanira akajya amukubita buri munsi,akajya yirirwa mu bagore n'indaya, gusa Imana yaje kumusanga arihana ajya mu rusengero baramwihanisha arakizwa ndetse yiyemeza kubatizwa ndetse no gusezerana imbere y'Imana n'umugore we.

Kugeza ubu we n'umugabo bakaba babanye neza ndetse bakomeje gutera imbere muby'umubiri ndetse no muby'umyuka. Asoza ubu buhamya aboneraho gusaba abari n'abategarugori kwirinda no kwibuka ko imibiri yabo ari insengero z'Uwiteka, bakayisigasira kuko imibiri yabo ari impano Imana yabahaye.

Source: https://cepurhuye.org/



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Mukankuranga-watangiye-uburaya-afite-imyaka-9-arashima-Imana-yamuhaye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)