Ikigega Mpuzamahanga cy'Ubukungu, IMF, mu mwaka ushize, na cyo cyari cyavuze ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7%, buvuye kuri 0,2% bwari bwagabanutseho umwaka ushize.
IMF yavuze ingamba zashyizweho na Leta y'u Rwanda, zirimo gufasha ibigo by'imari gukomeza kubona amafaranga, korohereza abafite imyenda, gukomeza ibikorwa by'ubwubatsi byatanze imirimo myinshi n'izindi ngamba zitandukanye, byagize uruhare mu gutuma ubukungu bw'u Rwanda budahungabana cyane.
Ku rundi ruhande, kuba igihugu gikomeza gutsinda urugamba rwa Coronavirus, bituma ubuzima muri rusange bukomeza bityo n'ubucuruzi bugakorwa, mu gihe abantu batangira kongera gutinyuka kujya ku masoko guhaha ndetse no gusubukura imirimo yabo.
Impunguke mu bukungu zivuga ko muri rusange, ubukungu bw'u Rwanda uyu mwaka buzubakira ku nzego zirimo ubuhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zakomeje imirimo yazo kandi zigatanga umusaruro ushimishije, na cyane ko izo nzego zombi ari zo zigize igice kinini cy'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.
IMF ivuga mu mwaka utaha, ubukungu bw'igihugu n'ubundi bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 6,7%, ahanini bitewe n'uko ibikorwa birimo ubukerarugendo bizakomeza gutanga umusaruro byari bisanzwe bitanga mbere ya Coronavirus, ndetse n'imikorere y'ubukungu bw'Isi ikazaba ijya kumera nk'uko yahoze mbere y'ibihe bya Coronavirus.
Impuguke mu by'ubukungu, Ted Kaberuka, yabwiye CNBC Africa ko inzego z'ubukungu zirimo ubwubatsi n'inganda zizagira uruhare rufatika mu kuzamura umusaruro w'ubukungu muri rusange, zikiyongera ku zindi nk'ubuhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ziri gutanga umusaruro mwiza muri iyi minsi.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubukungu-bw-u-rwanda-buzazamuka-ku-kigero-cya-5-7-mu-2021