Ubunani mu mashuri: Abanyeshuri batekewe neza, bemeza ko kudasoreza umwaka mu rugo bitabahungabanyije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda, itangaje ko hatazabaho gutaha ku banyeshuri biga baba mu bigo, byabaye ngombwa ko aba banyeshuri bizihiriza iminsi mikuru mu bigo bigamo.

Ibigo bitandukanye byateguriye abanyeshuri uburyo budasanzwe bwo kwizihiza Ubunani babatekera amafunguro adasanzwe ku buryo bumva ko nta cyahindutse mu buryo bari basanzwe bayizihizamo iwabo.

Umuyobozi w'Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama, Nkurunziza Samuel, yabwiye The NewTimes ko abayobozi n'abarezi bagerageje uko bashoboye kugira ngo abanyeshuri bishime, yemeza ko abanyeshuri bakiriye vuba icyemezo cyo kwizihiriza iminsi mikuru ku ishuri kuko ari bakuru.

Yagize ati "Nizera ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ari bakuru kandi bashobora kumva neza uko ikibazo kimeze. Ni na yo mpamvu nta wabyanze."

Yakomeje avuga ko uyu munsi wabereye mwiza abarezi n'abayobozi mu kigo kuko abenshi bagerageje kuhaboneka, bityo basangira umunsi mukuru nk'umuryango.

Kalisa Danny wiga mu Ishuri Ryisumbuye rya Kagarama yavuze ko ari ubwa mbere yaririye Ubunani ku ishuri ariko yemeza ko ntacyo bimutwaye.

Ati "Mu by'ukuri ni ubwa mbere maze iminsi nk'iyi ku ishuri, gusa nanone nayimaranye n'inshuti zanjye, kuko nazo ni nk'umuryango. Twahuye n'inshuti, abarimu turanakina. Twanabashije guhamagara ababyeyi bacu, nabifurije umwaka mushya.'

Mugisha Angel na we yavuze ko abanyeshuri ubwabo bisunganye mu kwizihiza umunsi mukuru.

Yagize ati "Ni bwo bwa mbere bimbayeho kwizihiza iminsi mikuru ntari mu rugo. Ibi ntibisanzwe, gusa tuzakomeza gufashanya mu kwishimira iyi minsi mikuru ku ishuri. Aho bigoranye cyane ni ukwishimira iyi minsi utari kumwe n'umuryango wawe, ikindi kandi nkunda gusohoka, nyine byasaga nk'ibidasanzwe."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye habaho ibibazo bitandukanye byagiye bidindiza ibihembwe by'amashuri ku buryo budasanzwe, ariko ashimira abanyeshuri bihanganye bakerekana imyitwarire myiza.

Yagize ati "Nubwo icyorezo gikomeje gukaza umurego, dukomeje gukangurira abanyeshuri kurushaho kwirinda no kurangwa n'ikinyabupfura nk'uko babigaragaje umwaka ushize."

Imibare itangwa na Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko COVID-19 imaze guhitana abagera kuri 94, na ho abamaze kuyandura ni 8,460. Ni mu gihe abamaze gukira ari 6,598 mu gihe 1,768 bakirwaye.

Uku niko abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali batangiye 2021
Bahawe amafunguro meza aherekejwe n'icyo kunywa
Nta kibazo batewe no kudasoreza umwaka mu rugo, amashuri yabahahiye n'akaboga

Amafoto: RBA




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubunani-mu-mashuri-abanyeshuri-batekewe-neza-bemeza-ko-kudasoreza-umwaka-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)