Guhuza ubutaka ni kimwe mu byo leta ishishikariza abaturage gukora ngo kuko bifasha abahinzi kwiteza imbere, kuko abishyize hamwe bashakirwa amasoko, bakagezwaho inyongeramusaruro n’imbuto mu buryo bworoshye.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza baganiriye na IGIHE bagaragaje uburyo batariteza imbere bahingaga uko bishakiye bakanagira umusaruro muke ugereranyije na nyuma yo gutangira guhuza ubutaka.
Mukagatesi Vestine utuye mu Mudugudu wa Nyabombe mu Kagari ka Juru yavuze ko mbere yahingaga uko yishakiye, ntiyakoreshaga inyongeramusaruro ariko amaze kwisunga abandi yatangiye kubona inyungu.
Ati “Ubu guhuza ubutaka bituma umuntu ahingira ku gihe, tugahinga imbuto imwe y’indobanure baduha. Urugero nkanjye nahingaga ibyo niboneye nkahinga nta ntego mfite ariko aho natangiriye guhuza ubutaka n’abandi nsigaye mpinga ngamije kwihaza, nkanasagurira amasoko.”
Yakomeje avuga ko mbere yezaga umufuka umwe bitewe n’uburyo umurima yawuvangavangagamo ibihingwa byinshi bikarangira byose biteze neza.
Ati “Ubu mpinga igihingwa kimwe, nka mbere nezaga umufuka w’ibigori none ubu ngeze ku mifuka icumi bitewe nuko nkoresha ifumbire n’imbuto z’indobanure. Aho ntangiriye guhinga ku butaka buhuje baraduhuguye ku buryo dusigaye tujya guhinga dufite intego.”
Uwabeza Clémence we yagize ati “Icyiza cyo guhuza ubutaka mukorera hamwe nk’abahinzi nta n’umwe ugira umurima urara, ni yo umusaruro ubonetse mugurishiriza hamwe ku buryo nta n’umwe ujya gushakisha amasoko wenyine.”
Yakomeje avuga ko mbere yahingaga mu kajagari ku giti cye agapfa gutera buri bigori byose abonye ariko ngo aho amariye gutangira guhinga afatanyije n’abandi umusaruro warabonetse cyane.
Ati “Mbere narahingaga umusaruro mbonye nkagira ngo ni uwo, hegitari nayezagaho nka toni ebyiri cyangwa eshatu nkumva ni umusaruro mwinshi. Aho ngiriye muri koperative nkahingana n’abandi nkahabwa amahugurwa nabonye ko hegitari nshobora kwezaho toni eshanu kugera ku munani. Ubu niteze kweza toni eshanu ariko ubutaha nzanazirenza kuko namenye ibanga.”
Uwabeza yasabye Abanyarwanda bagifite imyumvire yo guhinga bonyine badahuje ubutaka n’abandi kubireka bakisungana ngo kuko ni ho hari inyungu nyinshi.
Ati “Inama nabagira ni uko guhuza ubutaka bituma abantu bahuza imbaraga n’ibitekerezo bagatera imbere mu buryo bworoshye, umusaruro wabo uriyongera cyane kuko hari ubwo mu itsinda usangamo abazi ibanga ryo guhinga ukabigiraho.”
Umuyobozi wa Koperative Twiteze imbere Nyabombe iherereye mu Murenge wa Gahini, Nsengimana Jean Bosco, yavuze ko bishyize hamwe ari abahinzi 63 bahuza ubutaka bagamije guhingira hamwe no gushakira isoko hamwe.
Yavuze ko kuva batangira kwishyira hamwe bakanahuza ubutaka, abaturage babyungukiyemo cyane kuko babona inyongeramusaruro byoroshye kabone nubwo umuturage yaba adafite amafaranga.
Ati “Ikindi imbuto bayibonera igihe kimwe mu gihe mbere buri wese yiguriraga imbuto ukwe ugasanga bamwe bejeje mbere abandi batareza none ubu baterera rimwe, byanera tugashakira isoko rimwe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yavuze ko guhuza ubutaka ku baturage bifasha leta kubashakira amasoko mu buryo bworoshye.
Ati “Iyo bahingiye hamwe bahuje ubutaka bidufasha kurwanya abamamyi bagura imyaka ikiri mu murima ku giciro gito, ikindi bidufasha kubashakira amasoko mu buryo bworoshye.”
Gitifu Rukeribuga yavuze ko muri uyu Murenge abaturage benshi bamaze gusobanukirwa ibyiza byo guhinga ku butaka buhuje aho hegitari zisaga 400 mu bice bitandukanye zihingwaho ku butaka buhuje.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-guhuza-ubutaka-byafashije-abahinzi-b-i-kayonza-kwihaza-ku-musaruro