Ubuzima bushaririye ku bari batunzwe n'akazi ko mu kabari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda muri Werurwe 2020, ikigero cy'ubushomeri cyari kuri 13,1% ariko kubera ingaruka zacyo muri Gicurasi uyu mubare waje kwiyongera ugera kuri 22,1%.

Gusa nyuma y'aho igihugu kiviriye mu bihe bya Guma mu Rugo ndetse ibikorwa bimwe na bimwe bikongera gusubukurwa, kugeza muri Kanama iki kigero cy'ubushomeri cyaragabanutse kigera kuri 16,0%.

Muri abo 16% badafite akazi, harimo abakoraga mu nzego n'imirimo yafunzwe, itemerewe gukora kuri muri Werurwe umwaka ushize. Ubu abo bamaze amezi arenga 10 batagira akazi, batanafite n'icyizere cyo kugasubiraho vuba kuko uko bwira ari ko imibare y'abanduye ikomeza kwiyongera, bigaragaza ko ibintu bishobora gufata indi ntera mu minsi iri imbere.

Urugero ni nk'abakoraga mu tubari, imwe muri serivisi zafunzwe ku ikubitiro mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Abo IGIHE yaganirije bavuga ko babayeho nabi kuko batabasha kubona amafaranga abatunga n'ayo kwishyura ubukode bw'inzu.

Uwitwa Uwamahoro Djamila wakoraga mu Kabari kitwa Torino mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko afite impungenge z'uko azirukanwa mu nzu cyane ko amaze amezi atandatu atarishyura ubukode bwayo.

Ati 'Mbayeho nabi kuko no kubona ibyo ngaburira abana mbihabwa n'abagiraneza bangiriye impuhwe.'
Uwineza wakoraga muri sauna massage iherereye ahitwa Kuryanyuma i Nyamirambo, we ahamya ko amaze amezi icyenda atarabona amafaranga ibihumbi 15 Frw.

Ati 'Mbikubwiye wagira ngo ndakubeshya ariko ni ukuri kw'Imana kuva Covid yaza sindabona ibihumbi 15 Frw kuko ndibuka ko amafaranga nabonye ari ibihumbi 10 Frw nayo nayohererejwe na musaza wanjye cyagihe hakiza gahunda ya Guma mu rugo mu gihe nkikora ntaburaga ibihumbi 10 byanjye ntahana.'

Nubwo bimeze gutya ariko, hari abandi bashatse icyo bakora, batangira kwihangira imirimo mu gihe bategereje ko utubari twongera gufungurwa. Urugeri ni Biziyaremye Emmanuel wakoraga mu kabari gaherereye i Nyabugogo, nyuma y'uko akazi kabo gahagaritswe yahise atangira ubucuruzi bwa Me2U kugira ngo yirinde gusabiriza.

Ati ' Njye urebye simbayeho neza cyangwa nabi kuko gahunda ya guma mu rugo ikiza, umukoresha yahise anyishyura amafaranga ibihumbi 50 Frw yari amfitiye y'amezi abiri mpita nitangirira kugurisha Me2U kugira ngo ntazavaho nanduranya.'

Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kigaragaza ko mu Rwanda hari abantu miliyoni 7,5 bujuje imyaka yo gukora, muri bo 3.667.611 bafite akazi, mu gihe abandi 697.210 batagafite naho abagera kuri 3.137.889 bo ntibari ku isoko ry'umurimo.

Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yabonekaga mu Rwanda, abamaze kwandura ni 10.122 mu gihe abapfuye ari 128.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuzima-bushaririye-ku-bari-batunzwe-n-akazi-ko-mu-kabari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)