Imineke ntabwo itangira ari yo, ahubwo kiba ari igitoki cy'amakakama. Uko ni ko umuntu ahamagarwa yuzuye ubusharire bw'imirimo ya kamere.
"Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n'iby'isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n'ishyari n'umujinya n'amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n'ibiganiro bibi n'ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk'uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw'Imana". Abagalatiya 5: 19-21
Imineke inezeza buri wese, ariko kugira ngo iboneke barayitara igashya. Uku ni ko ubuzima bw'ubukristo bumera, umuntu agenda ahinduka ku ngeso kugeza ubwo azera imbuto z'Umwuka zinezeza buri wese.
Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. Abagalatiya 5: 20-22
Imineke iyo ititaweho ngo uyirinde irabora. Ubuzima bw'ubukristo bisaba kubwitaho kugira ngo Satani atagusubiza inyuma ukagwa, ugata agaciro imbere y'Imana n'abantu.
Abaheburayo 12: 15 haravuga ngo' Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw'Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana, kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby'Imana nka Esawu, waguranye umurage we w'umwana w'imfura igaburo rimwe. Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira".
Dufatanye gutekereza, muri ibi bihe bitatu imineke inyuramo uri mu kihe gice?, Imana idufashe dusobanukirwe igice itwifuzamo.
Subira muri iri sengesho" Data mu izina rya Yesu, turasenze ngo ubuntu bwawe bubane natwe. Buri wese umushoboze gukira amakakama ya kamere, ingeso za kamere zishire mu buzima bwe. Uduhe kwera imbuto zinezeza Imana n'abantu kandi uturinde ibitwangiza, udushoboze guhagarara ahakwiriye kugira ngo ubushake bwawe buze mu buzima bwacu. Mu izina rya Kristo Yesu, Amena!"
Inyigisho yateguwe, inatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv
Umva hano iyi nyigisho
Source : https://agakiza.org/Ubuzima-bw-ubukristo-bujya-kumera-nk-ibihe-3-imineke-inyuramo.html