Umuraperi Dr Dre wo muri America arwaye uburwayi bwitwa 'Brain aneurysm' bufata ubwonko ku buryo utavuwe vuba ushobora kuva amaraso kugeza ushizemo umwuka. TMZ yanditse ko Dr Dre w'imyaka 55 yajyanywe kwa muganga igitaraganya mu mbangukiragutabara agahita ashyirwa mu cyumba cy'indembe aho abaganga bari kumwitaho ku buryo bwihariye. Andre Romelle Young wamamaye nka Dr Dre ubu ari mu bitaro byitwa Cedars Sinai Medical Center biri I Los Angeles .
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko nyuma yo kugezwa kwa muganga ubuzima bwe buri gusubira ku murongo gusa abaganga bari kureba icyamuteye kuva amaraso menshi. Ibi bije nyuma yaho umunyamategeko we atesheje agaciro ikirego cya miliyoni $6 yagombaga guhonga umugore we Nicole bitewe n'uko ashaka gatanya.
Dr Dre yashinze itsinda rikora Hip Hop ryitwa NWA. Nicole umugore wa Dr Dre ubwo yasabaga gatanya yifuje ko yahabwa miliyoni $5 na miliyoni $1.5 yo gukoresha mu bindi nkenerwa ariko byose byateshejwe agaciro. Abanyamategeko ba Nicole bakunze kuvuga ko kuva yatswe gatanya yagiye atotozwa kugeza no kuba yakwamburwa ubuzima.
Umunyamategeko wa Dr Dre witwa Laura Wasser ubu ari gukorana bya hafi na Kim Kardashian kugirango ikirego cya gatanya kiburizwemo. Kugeza ubu Dr Dre aracyishyurira ibintu byose umugore Nicole ndetse n'umutekano we nubwo Nicole yifuza kuba yashaka abamucungira umutekano bihariye ariko batarengeje igiciro Dr Dre asabwa gutanga. Nicole w'imyaka 50 yasabye gatanya muri Kamena mu 2020 nyuma y'imyaka 24 babana.
Source : https://yegob.rw/ubuzima-bwumuraperi-dr-dre-buri-mu-mazi-abira-nyuma-yo-gufatwa-nuburwayi-bukomeye/