Uko abanyeshuri b'i Nyange barashwe n'abacengezi bahatirwa kwitoramo abahutu n'abatutsi - VIDEO #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira tariki ya 19 Werurwe 1997, nibwo habaye igitero kitazibagirana mu mitima y'Abanyarwanda by'umwihariko abigaga n'abarerega ku ishuri ryisumbuye ry'i Nyange, mu Karere ka Ngororero, ubwo bagabwagaho igitero n'abacengezi, bagasaba abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatanu n'uwa gatandatu kwitandukanya Abahutu bakajya ukwabo n'Abatutsi ukwabo. Barabyanze bashimangira ko ari Abanyarwanda.

Bamaze kwanga kwivangura, abo bacengezi babahutsemo babarasamo amasasu barindwi muri bo bahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Icyo gikorwa cy'ubutwari cyatumye aba banyeshuri bashyirwa mu Ntwari z'u Rwanda zizirikanwa buri wa 1 Gashyantare mu cyiciro cy'Imena, bahuriyemo n'Umwami Mutara III Rudahigwa, Agathe Uwiringiyimana, Rwagasana Michel na Niyitegeka Felicité.

Uretse kwibukwa ku munsi w'Intwari, aba banyeshuri by'umwihariko banazirikanwa tariki 18 Werurwe buri mwaka. Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bahoze ari abanyeshuri b'i Nyange bagizwe intwari, basobanuye uko byagenze n'inzira yabagejeje ku kwitwa intwari.

REBA VIDEO IRIMO UBUHAMYA BWABO HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/Uko-abanyeshuri-b-i-Nyange-barashwe-n-abacengezi-bahatirwa-kwitoramo-abahutu-n-abatutsi-VIDEO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)