Uko Habimana na bagenzi be bahuje imbaraga mu gushyigikira ubwubatsi bw'inzu ziciriritse - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kimwe mu bibazo bikomereye u Rwanda by'umwihariko Umujyi wa Kigali, ni ukubona inzu zihendutse zijyanye n'igihe zikwiriye abaturage barenga miliyoni 1.5 bawutuyemo ndetse n'abandi bari mu nkengero zawo.

Iki kibazo gihora kigarukwaho inshuro nyinshi ndetse mu nama zigamije iterambere ry'umujyi kiganirwaho. Ikigaragaza uburyo giteye inkeke, utuye i Kigali wese ukoze ku mafaranga agera kuri miliyoni, ahita atekereza kugura ikibanza, cyaba mu nkengero za Kigali cyangwa mu bice by'icyaro.

Ikibanza cyabaye nka zahabu, abifite babihinduye ubucuruzi kuko uko iminsi yicuma birushaho guhenda uko ababikeneye barushaho kwiyongera. Ibi kandi ni nako bimeze kuko kucyubakamo inyubako ijyanye n'igihe bisaba kwiyuha akuya.

Guverinoma y'u Rwanda yatekereje ku mishanga itandukanye yitezweho gufasha abenegihugu kubona uburyo bw'imiturire kandi byoroshye.

Usibye Leta n'abikorera nabo batanga umusanzu wabo muri uru rugendo. Muri bo harimo n'abasore batatu b'Abanyarwanda bo mu Mujyi wa Kigali bakora umwuga w'ubwubatsi mu bice bitandukanye by'igihugu.

Aba basore uko ari batatu bafite imyaka 26 y'amavuko bashoye 1,500,000 Frw ariko bamaze kwagura ibikorwa byabo babigeza ku rundi rwego.

Bakora inzu zifite agaciro ka miliyoni 18 z'amafaranga y'u Rwanda n'izigerekeranye ziri hagati ya miliyoni 30 na 35Frw. Binjiye mu bwubatsi mu 2018 ubwo bari bagitangira umwaka wa mbere wa kaminuza.

Icyabasunikiye gukunda uyu mwuga ni ugufasha Abanyarwanda bagorwaga no kubona inzu nziza kandi zihendutse.

Inzu aba basore bubaka ziba zikoze mu matafari ari mu buryo bw'ikoranabuhanga akorwa mu gitaka n'umucanga hifashishijwe imashini yabugenewe.

Habimana Richard yabwiye IGIHE ko bafite intego y'uko mu mwaka wa 2050 inzu zikodeshwa byitwa ko zihendutse zazava kuri 30% zikagera kuri 70%.

Yagize ati 'Turifuza ko byibuze mu 2050 ibiciro by'inzu zihendutse zazava kuri 30% zikagera kuri 70% ndetse n'inzu zikodeshwa zikazava ku madolari 500 na 700 zikagera ku madolari 50 cyangwa 150.'

Yavuze ko imbogamizi bahura nazo mu mwuga wabo ari izijyanye no kutabona amasoko n'abashoramari bahagije.

Ati 'Ingorane zo ni nyinshi tugihura nazo, hari izo kutabona amasoko ya Leta kuko nk'urubyiriko hari byinshi badusaba ntitubibone birimo ingwate no kutabona abashoramari benshi batugana.'

Yongeyeho ko bifuza ko Leta yajya ibafasha kubona imashini bifashisha kugira ngo barusheho kubaka inzu nshinshi mu gihe gito no kunoza akazi kabo kuko imashini bakoresha zihenda cyane.

Habimana yavuze ko COVID-19 yabakomye mu nkokora cyane ko hari imishinga yabo bari bafite itarashyizwe mu bikorwa.

Uretse kubaka inzu zigendanye n'igihe kandi ziciriritse, aba basore banakora n'ibishushanyo mbonera by'inzu bakanashakira abantu ibyangombwa byo kubaka mu rwego rwo korohereza ababagana.

Urwego rw'ubwubatsi rusanzwe rutanga imirimo myinshi ndetse ruri mu zatekerejweho mu bikorwa bikeneye kuzahurwa kubera ingaruka za COVID-19. Rwashyiriweho gahunda yihariye, aho imishinga minini y'ubwubatsi izajya isonerwa umusoro nyongereragaciro ku bikoresho byaguze mu Rwanda mu gihe cy'imyaka itatu.

Ibi byitezweho kuzamura ingano y'ibikoresho bigurirwa inganda z'ubwubatsi zo mu Rwanda, bityo zigatera imbere mu buryo bworoshye ari na ko hagabanuka icyuho cy'ibitumizwa mu mahanga, aho ibikoresho by'ubwubatsi biri mu bigize ingano nini y'ibituruka hanze.

Mu Rwanda hari inzu zo guturamo miliyoni 2.8 mu gihe hakenewe inzu miliyoni 5.5 zizahaza miliyoni zisaga 22 zizaba zituye igihugu mu 2050. Ibyo bituma hakenewe kubakwa nibura inzu 150 000 buri mwaka kugira ngo habe icyizere cy'uko Abanyarwanda bose bizagera mu 2050 nta kibazo cy'aho kuba bafite.

Habimana Richard yavuze ko COVID-19 yabakomye mu nkokora cyane ko hari imishinga yabo bari bafite itarashyizwe mu bikorwa
Imwe mu nzu aba basore bamaze kubaka
Bakora amatafari bifashishije ibirimo umucanga
Aba basore muri iki gihe bari kubaka iyi nzu
Kimwe mu bishushanyo mbonera cy'inzu bagiye kubaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-habimana-na-bagenzi-be-bahuje-imbaraga-mu-gushyigikira-ubwubatsi-bw-inzu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)