Uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu mashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera za 2019, ni bwo amashuri makuru na kaminuza yari yatangiye umwaka w'amashuri nk'uko bisanzwe ndetse n'amashuri abanza n'ayisumbuye aza gutangira muri Mutarama umwaka ushize, nk'uko ingengabihe yayo yabigenaga. Ibintu ariko byaje guhinduka ku wa 16 Werurwe ubwo Leta yafataga icyemezo cyo gufunga amashuri by'agateganyo mu rwego rwo guhangana n'ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze kugera mu Rwanda.

Imiterere y'icyorezo yakomeje kuba intandaro yo kudafungura amashuri kugeza ku wa 25 Nzeri umwaka ushize, ubwo Inama y'Abaminisitiri yemezaga ko amashuri agomba gufungura, ndetse isaba Minisiteri y'Uburezi gutangira kureba uburyo byakorwa mu byiciro.

Kuwa 12 Ukwakira 2020 nibwo ibyiciro bitandukanye byo mu mashuri makuru na za kaminuza byatangiye gufungurwa, mu gihe tariki 2 Ugushyingo muri uwo mwaka nabwo amashuri yisumbuye n'abanza yemerewe gufungura mu byiciro bitandukanye.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko kuwa 18 Mutarama uyu mwaka, ibindi byiciro byari bisigaye bitarafungura, birimo amashuri y'incuke ndetse n'icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza, nabyo bigiye kwemererwa gufungura.

Bagiye gutangira mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara ubwiyongere bw'imibare y'abandura ndetse n'abicwa na Coronavirus, ariko Minisiteri y'Uburezi ikavuga ko habayeho kubanza kwitegura bihagije ndetse n'ubu ubugenzuzi bukaba bugikomeje.

Dr Uwamariya yavuze ko ku ruhande rwa leta imyiteguro bayigeze kure. Ati 'Ariko ababyeyi n'abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo tariki 18 Mutarama bazajye ku ishuri.'

Yakomeje asaba ko iki gikorwa kigomba kugirwamo uruhare na buri wese, ati 'Ni ngombwa ko buri wese yumva ko ari inshingano ze, kuko ba bana bazajya bajya ku ishuri, batahe iwabo birirwanye na bagenzi babo ku ishuri. Birasaba kwirinda no kubarinda.'

Abamaze amezi atatu biga bite?

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, gitangaza ko kuva amashuri yatangira, gahunda yo gupima icyorezo cya Coronavirus mu bigo by'amashuri ikorwa buri munsi mu buryo rusange, nk'uko bikorwa ahandi hantu hatandukanye. Iyi gahunda kandi ikorerwa amashuri yose, arimo acumbikira abanyeshuri ndetse n'ayo biga bataha iwabo.

Nko mu Ugushyingo 2020, mu gikorwa cyari kigamije gusuzuma imiterere y'icyorezo cya Coronavirus mu mashuri, hafashwe ibipimo by'abanyeshuri 3 442 bo mu byiciro bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Abapimwe muri za Kaminuza bari 858, mu mashuri yisumbuye hapimwa 1 380 mu gihe abo mu mashuri abanza bapimwe ari 1 204.

Mu Ugushyingo mu mashuri yisumbuye niho hagaragayemo umubare munini w'abanduye iki cyorezo, bagera kuri 47. Abo mu mashuri abanza banduye bari batandatu mu gihe abagaragaye muri za Kaminuza ari abanyeshuri bane.

Nko mu Majyepfo hapimwe abanyeshuri bagera ku 139 bo muri kaminuza, 352 bo mu mashuri yisumbuye na 269 bo mu mashuri abanza.

Dr Uwamariya yavuze ko ibyo bigaragaza ko muri rusange, ingamba zashyizweho zo guhangana na Coronavirus mu mashuri ziri gutanga umusaruro, n'ubwo nta muntu ugomba kwirara.

Yagize ati 'Icyorezo muri rusange kiri mu gihugu hose, ariko turashimira Imana ko nta kibazo kidasanzwe cyabayeho. Hari abagaragaye mu mashuri cyane cyane ahegereye inkambi y'impunzi, uyu munsi turishimira ko nta mwana wari wagira ikibazo ngo apfe kubera Coronavirus.'

Yahishuye ko bigitangira bari bafite impungenge cyane cyane ku mashuri acumbikira abanyeshuri mu kigo kimwe, ariko ko uko igihe cyagiye gishira, mu bugenzuzi bakoze basanze ahubwo kuba abanyeshuri bari hamwe, bizwi ko nta bwandu bafite, byoroshye no kubarinda kubugira.

Yasabye ababyeyi barera abana biga bataha, kurushaho gukaza ingamba zo kurinda abana icyorezo.

Ati 'Ubutumwa twatanga ku Banyarwanda n'ababyeyi muri rusange ni ukurinda abana biga bataha iwabo, kuko umubare munini w'abanyeshuri ni abiga bataha, cyane cyane iyo biga bataha, hari abandi biga mu kigo ugasanga bazanye ubwandu babuvanye hanze.'

Kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 756 051, byagaragaje ko abantu 9 225 banduye Coronavirus. Muri bo, 6 940 barasezerewe mu gihe 2 172 bakiri kwitabwaho. Abamaze kuzira iki cyorezo ni 113.

Abarimu n'abanyeshuri baba bambaye neza agapfukamunwa n'amazuru buri gihe iyo bari mu ishuri
Minisitiri w Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi gufasha mu kurinda abana biga bataha kuba baba intandaro yo kwanduza icyorezo cya Coronavirus
Mu bigo by'amashuri hashyizwe urubyiruko rufasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Mu bigo by'amashuri ingamba zo kwirinda Coronavirus zarakajijwe, hashyizweho aho abanyeshuri bakarabira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyorezo-cya-coronavirus-gihagaze-gute-mu-mashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)