Uko Ingabo z’u Rwanda zarokoye iz’u Burundi zagabweho igitero cyahitanye batatu muri Centrafrique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habura umunsi umwe ngo muri Centrafrique habe amatora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 27 Ukuboza 2020, Ingabo z’u Burundi zagabweho igitero n’umwe mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burengerazuba hafi y’umupaka wa Tchad.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko icyo gitero cyagabwe mu masaha y’igitondo kuri Noheli kigamije kuburizamo amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

Agace cyagabwemo kari ahitwa Dekoa muri Perefegitura ya Kémo na Bakouma. Ni ahantu hafi y’ahari Abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Cyagabwe hashize iminsi itanu Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe zirenga batayo zoherejwe muri Centrafrique binyuze mu masezerano ahuriweho n’ibihugu.

Kugira ngo u Rwanda rwohereze Ingabo muri Centrafrique zifite inshingano zitandukanye n’iza Minusca, byaturutse ku busabe bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra wasabye ibihugu byo mu Muryango wa Afurika yo Hagati, CEEAC, kumutera inkunga nyuma yo kubona ko ’ibintu bikomeye’ dore ko hari hashize iminsi mike François Bozizé yasimbuye ashatse guhirika ubutegetsi.

Izo ngabo zikigera i Bangui zahise zoherezwa mu bice bitandukanye by’igihugu ariko by’umwihariko hafi ya Batangafo ahari Abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 40.

Ubwo byari bimaze gutangazwa ko boherejwe muri Centrafrique, Perezida Kagame yavuze ko hari Abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique barinda inkambi z’abaturage bavanywe mu byabo, rimwe na rimwe muri izo nkambi hajya haba ibitero ku buryo bishobora no kugera ku kubibasira ariyo mpamvu abo basirikare basabwe kujya kubunganira.

Ati “Rero ingabo twoherejeyo zagiye mu buryo butandukanye, zigamije kureba ko twarwanya igikorwa icyo aricyo cyose kigamije guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo zacu. Izi ngabo rero zizahangana n’icyo kibazo.”

Niko byagenze. Zahise zikora urugendo rw’ibilometero 360 uvuye i Bangui. Mu nzira izo ngabo zigenda, amakuru IGIHE yamenye ni uko zageze ahitwa Dekoa zigakubitana n’abasirikare ba Leta ya Centrafrique bari kwiruka.

Uwaganiriye na IGIHE uzi neza uko byagenze uwo munsi yagize ati "Ingabo z’u Rwanda zahuye n’aba-FACA birukanka, bari guhunga. Ako gace ubusanzwe koherejwemo Ingabo z’u Burundi nizo zicunga umutekano. Aba-FACA barirutse bata n’imodoka yabo."

Ingabo z’u Rwanda zari mu rugendo zahise ziruhinira aho zihangana n’abo barwanyi, zibatesha imodoka bari bambuye igisirikare zirokora n’Abarundi bari bamaze kwicwamo batatu.

Ntabwo urugendo rwo kujya gufasha abo Bapolisi rwahise rukomeza ako kanya, ahubwo izo ngabo "zamaze iminsi ibiri zikambitse aho umutekano umaze kugaruka zikomeza urugendo".

Impamvu zamaze iyo minsi ibiri ahanini zari zigamije kugira ngo abaturage bazabashe gutora batekanye dore ko bari bamaze no kuva mu byabo bagahunga.
Abasirikare batatu b’u Burundi biciwe muri icyo gitero bapfuye bashinyaguriwe bikomeye, ku buryo bamwe mu bakirokotse bavuga ko "iyo hataba Ingabo z’u Rwanda hari gupfa benshi".

Iki gitero baguyemo cyari icya kabiri kigamije kwigarurira Umujyi wa Dekoa kigabwe n’imitwe yishyize hamwe ishyigikiye François Bozizé irimo MPC, Anti-Balaka na 3R.

Usibye Abarundi, abo barwanyi “benshi barishwe” abandi barafatwa barafungwa. Minusca yatangaje ko “Ingabo z’u Rwanda zasabwe na Guverinoma ya Centrafrique zari muri ako gace zafashije mu kugarura umutekano muri Dekoa aho gacunzwe neza na FACA hamwe n’Abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro”.

Imitwe yitwaje intwaro yaba ifite imbaraga zingana iki?

Hashize iminsi muri Centrafrique humvikana ibitero bya hato na hato bigabwa mu bice bitandukanye by’igihugu n’imitwe yitwaje intwaro.

Ku Cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2021, umutwe witwaje intwaro wagabye igitero mu gace ka Bangassou kari mu bilometero 750 uvuye mu Murwa Mukuru i Bangui.

Ni ahantu kure cyane hafi y’umupaka wa Centrafrique na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyepfo y’igihugu. Imitwe yitwaje intwaro igaba ibitero yifashishije ingendo zo mu ishyamba, ahandi ikagenda mu tuyira twa panya kuri moto aho usanga ari abasore batatu cyangwa bane bahekanye kuri moto.

Umaze iminsi uvugwa cyane ni uw’uyobowe n’umugabo wa UPC witwa Ali Darassa witwa ari nawo wagabye igitero ahitwa Bambari hafi y’Umurwa Mukuru Bangui uri mu bilometero 80.

Abagabye igitero Bangassou bahise bavuga ko bigaruriye ako gace. Barashe ku ngabo za leta zari ziri hafi aho zita ibikoresho ziriruka. IGIHE yamenye ko abasirikare 70 ba FACA bahise bahungira mu kigo cya Loni kiri hafi aho ndetse abari bakomeretse bo bajyanwa kwa muganga.

Ntabwo babashije kuvuga umubare w’ababateye ahubwo bavugaga ko ari ’benshi cyane’.

Kubera ubunini bwa Centrafrique, ifite ubuso bungana na 622.984, ni ukuvuga hafi inshuro 24 z’u Rwanda kandi ikaba ituwe n’abaturage bake kuko ari miliyoni 4,6; usanga umubare munini wabo bari mu Murwa Mukuru Bangui, ibindi bice bidatuwe cyangwa se bituwe gake bishoboka.

Urugero nk’agace ka Haute-Kotto karimo ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda zirwanisha ibifaru ahitwa Bria, gafite ubuso bwa kilometero kare 86,650 mu gihe gatuwe n’abaturage ibihumbi 120 gusa.

Muri ibi bice bidatuwe usanga n’ubundi imitwe yitwaje intwaro ariyo yatwigaruriye, igashyiraho ubuyobozi hanyuma hagira umusirikare uhahinguka ikamushushubikana bikitwa ko iyo mitwe yigaruriye agace kandi aba ariyo isanzwe ikagenzura.

Mu ibara ry'ubururu niho hari Abapolisi b'u Rwanda mu gihe mu ibara ritukura ariho habereye icyo gitero
Abasirikare b'u Burundi "bashimiye" bagenzi babo b'u Rwanda babatabaye muri icyo gitero



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-ingabo-z-u-rwanda-zarokoye-iz-u-burundi-zagabweho-igitero-cyahitanye-batatu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)