Uku kwezi kurasiga hamenyekanye impinduka z'imisoro ku mitungo itimukanwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yabibwiye Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2021.

Abivuze nyuma y'igihe gito hazamutse impaka zatewe n'izamuka rikabije ry'imisoro ku mitungo itimukanwa ryavuzweho byinshi n'abanyarwanda.

Mu kiganiro Perezida Kagame Paul yagiranye n'abaturage ndetse n'Abanyamakuru ku wa 21 Ukuboza 2020 ubwo yari amaze kugaragaza uko igihugu gihagaze, umuturage yamugejejeho iki kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa na benshi.

Icyo gihe Dr Uzziel Ndagijimana yari yavuze ko hakiriwe ibitekerezo bya benshi bagaragaza kiriya kibazo cy'izamuka ry'imisoro ndetse ko cyariho gisuzumwa gusa asaba abantu gukomeza kwishyura imisoro.

Icyo gihe yari yavuze ko habaye hashyizweho uburyo bwo korohereza abantu nko kuba bakwishyura mu byiciro kuko n'igihe cyo kwishyura cyari cyagizwe kinini dore ko byari kuzageza tariki 31 Werurwe 2021.

Perezida Kagame na we yizeje Abanyarwanda ko hazabaho koroshya ariko ko ibyo kuba havanwaho imisoro byo bidashoboka.

Mu kiganiro yagiranye na RBA uyu munsi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko mu gihe imisoro yaba igabanyijwe, abamaze gusora na bo bazitabwaho, ku buryo amafaranga yazaba arengaho yazaherwamo mu misoro y'umwaka utaha.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uku-kwezi-kurasiga-hamenyekanye-impinduka-z-imisoro-ku-mitungo-itimukanwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)