Ukuriye ubukungu muri BNR yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021, hamenyekanye inkuru yuko Dr Thomas Kigabo, ukuriye ishami rishinzwe ubukungu muri Banki nkuru y'u Rwanda yapfiriye mu bitaro i Nairobi muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza.

Prof Kigabo yakoraga muri Banki nkuru y'u Rwanda kuva mu 2007, indwara yamuhitanye ntabwo iramenyekana.

Bivugwa kandi ko Thomas Kigabo Rusuhuzwa yagiraga uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa politiki y'ifaranga ry'u Rwanda na gahunda za leta mu by'ubukungu.

Prof. Kigabo Thomas uretse imirimo ikomeye yakoreye igihugu yaba muri BNR, muri Kaminuza zinyuranye yigishijemo zirimo Kaminuza y'u Rwanda, ULK, Jomo Kenyata, n'izindi, yari n'umuvugabutumwa bwiza wari ukunzwe n'abatari bake. 

Urupfu rwe rwashavuje benshi barimo na Bishop Dr. Masengo Fidele wa Foursquare Gospel church wanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha ati 'Wakoreye umuryango, ukorera ibihugu n'amahanga, cyane cyane wakoreye ijuru. Umuryango wanjye ubuze inshuti ikomeye'.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/15/ukuriye-ubukungu-muri-bnr-yapfuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)