Umubano uhamye wa Polisi y’u Rwanda n’Abaturage ba Centrafrique (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo bikorwa bihuza Polisi y’Igihugu n’abaturage si mu Rwanda biri ahubwo n’aho aba bashinzwe umutekano bagiye gukorera basa n’ababyimukana. Iyo ugeze mu Mujyi wa Bangui, aho watambuka hose ubona ikirango cy’u Rwanda, yaba ibendera ry’igihugu ku mpuzankano y’umusirikare cyangwa se ku mupolisi.

Nko ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cy’i Bangui, mu maduka abiri ahari, rimwe ririmo ibendera ry’u Rwanda, wanatambuka mu mujyi ugahura n’abantu bazi nk’indamukanyo zo mu Kinyarwanda.

Mu masoko y’i Bangui ushobora kuhagera ukagira ngo uri mu Rwanda neza kuko abantu baba bacuruza imyenda mu Kinyarwanda, bahamagara abantu mu Kinyarwanda ukumva umwe ati “Afande Afande, Igihumbi igihumbi”. Bazi ko buri munyarwanda uri muri kiriya gihugu ari Afande, kandi ko yoherejwe n’umuntu bakunda witwa “Kagame”.

N’iyo uganiriye n’umuyobozi uwo ariwe wese muri iki gihugu usanga afata abashinzwe umutekano b’u Rwanda mu buryo bwihariye kandi bw’icyubahiro. Hari umwe mu baminisitiri bakomeye bo muri Centrafrique waganiriye na IGIHE akavuga ko yifuza ko abamurinda baba abanyarwanda.

Mu gace ka “Arrondissement 8” kari i Bangui mu Mujyi, abahatuye bari bamaze imyaka myinshi batabona amazi, bisaba gukora urugendo rurerure kandi n’aho bayabonye bakayagura amafaranga menshi, ubu iyo mibereho yabaye amateka nyuma y’uko bafashijwe n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique.

Bashyiriweho ivomero. Umwana w’imyaka 11 waganiriye na IGIHE ari kuri iryo vomero, yavuze uburyo mbere yakundaga gusiba ishuri inshuro nyinshi kubera urugendo yakoraga agiye gushaka amazi, ariko ubu byarahindutse.

ACP Safari Uwimana ukuriye Abapolisi b’u Rwanda bari mu Butumwa bw’Amahoro muri Centrafrique, yabwiye IGIHE ko bene ayo mavomo yakozwe ari atatu mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bangui.

Ati “Aya mavomo atatu twayakoranye na Minusca, yadutwaye ibihumbi 50 by’amadolari, (miliyoni hafi 50 Frw), ni amafaranga twahawe na Minusca ariko nitwe twatangije igikorwa, tugenda tuyashyira mu baturage dukorana nabo. Ibi biri mu mubano mwiza w’abaturage na Polisi y’Igihugu ku buryo ahantu hose uca usanga batwiyumvamo kandi bakadufata neza kuko twagiye tubakemurira ibibazo bimwe na bimwe mu buzima bwabo busanzwe.”

Mu Mujyi wa Bangui, Abapolisi b’u Rwanda bakora ibikorwa byo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, bakora uburinzi mu masaha y’umugoroba ku nyubako z’abayobozi bamwe na bamwe ndetse bakanabaherekeza mu ngendo zabo za buri munsi.

Muri Minusca hari Abapolisi b’u Rwanda 450 bari mu byiciro bitatu; kimwe gikorera mu Mujyi wa Bangui, icya kabiri ni icy’umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bo muri Centrafrique mu gihe icya gatatu gikorera mu gace kitwa Kaka Bandoro ku mupaka wa Tchad.

Aho Kaka Bandoro ni mu bilometero 345 uvuye i Bangui, haherutse koherezwa Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Centrafrique mu mpera z’umwaka ushize zigamije gucungira umutekano abo bapolisi. Hafi aho hari agace kagabwemo igitero ku Ngabo z’u Burundi ziri muri Centrafrique maze iz’u Rwanda zirahagoboka.

Abapolisi b'u Rwanda bifashisha ibifaru mu bikorwa byo gucunga umutekano mu Mujyi wa Bangui n'ahandi



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubano-uhamye-wa-polisi-y-u-rwanda-n-abaturage-ba-centrafrique-video
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)