Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Championi ku wa Gatandatu, Katologi yavuze ko yabyaye Kagere ukomoka muri Uganda ku mugore atibuka, ariko icyo azi ari uko ari we wabyaye uyu mukinnyi ukinira Simba SC.
Uyu mugabo utuye i Mbezi Makabe muri Dar es Salaam, yongeyeho ko atibuka amazina y'umugore babyaranye ariko yatangiye kwiyumvisha ko ari umuhungu we ubwo yatangiraga gukinira Simba SC.
Ati 'Nyuma y'uko Kagere agiye muri Simba, nakiriye amakuru atandukanye y'abantu bakurikira umupira w'amaguru. Sinakurikiraga cyane imikino ariko natangiye gushaka umuhungu wanjye (Kagere).'
Yakomeje agira ati 'Nashatse Kagere ambwira ko na we yifuza kumbona ndetse azanyoherereza amafaranga nkajya muri Dar es Salaam kumureba ariko yaryumyeho ndetse ntanyitaba.'
Vedasto Katologi yavuze ko nyuma yo kudahabwa amafaranga na Kagere, yashatse ubushobozi bumufasha kujya kumureba ariko akamubura, gusa agahura n'umwe mu bayobozi ba Simba SC wamubwiye ko uyu mukinnyi nta banyamuryango be afite muri Tanzania, bose baba muri Afurika y'Epfo.
Yagize ati 'Icyo mbasaba gukora ubu ni ukumfasha kumubona.'
Vedasto Katologi yavukiye Tanzania mu Ntara ya Kagera, Akarere ka Bukoba, ku wa 11 Ukwakira 1960.
Mu 1984 nibwo avuga ko yahuye n'umukobwa w'Umugandekazi wari waje kubasura iwabo muri Bukoba, bagakundana ukwezi kumwe ari nabwo nyuma yamubwiye ko atwite inda ye.