Ku wa gatandatu nyuma ya saa sita, nibwo umusaza w'imyaka 60 yapfuye ubwo yasambanaga n'incuti ye mu Ntara ya Mombasa muri Kenya.
Muri raporo y'abapolisi bashyikirijwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Changamwe, uyu mucuruzi utuye Mtwapa yatangiye kugira ububabare bwo mu gatuza igihe yari muri icyo gikorwa gusa ngo mu kanya gato ahita ashiramo umwuka.
Raporo yagaragajwe na Mediamax Digital yagize iti: 'Yahise ajyanwa mu bitaro bya Bomu i Changamwe, bavuga ko yapfuye akihagera.'
Umugore wasambanaga n'uyu mugabo yavuze ko uyu mucuruzi bari bamaze umwaka bakundana ndetse ngo yakundaga kumusura bakagirana ibihe byiza ariko ngo yahitaga ajya ahitwa Mtwapa.
Uyu mugore yagize ati 'Inshuti yanjye yaje kunsura ahagana saa munani.Yahise yerekeza mu bwogero agiye kwitaba telefoni hanyuma ahita ansaba ko tujya kuryama.Hashize akanya,yataye ubwenge turi mu gutera akabariro.'
Kuri ubu polisi yo muri kiriya gihugu ikomeje gukora iperereza ngo hamenyekane ikishe uyu musaza.
Sangiza abandi iyi nkuru:
Source : https://yegob.rw/umugabo-yapfuye-ubwo-yateraga-akabariro-numugore-bakundanaga/