Umugabo yatawe muri yombi azira gusambanya umurambo w'umukobwa yakundaga cyane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 02 Mutarama 2021 saa saba z'amanywa, nibwo Bwana Sipiliano, ukomoka ahitwa Epworth muri Zimbabwe wari wanyoye agasembuye,yasambanyije umurambo w'umukobwa witwa Melisa Mazhindu w'imyaka 20 ahitwa Muguta,amusanze mu rugo iwabo ahari hateraniye abantu benshi baje kumushyingura.

Amakuru yatangajwe na Nahanda Radio yabonye urwandiko rwa polisi ruvuga kuri iki kirego,Bwana Sipiliano yinjiye mu cyumba cyarimo umurambo wa Mazhindu n'abandi bantu bake barimo nyina umubyara witwa Phillipa n'abandi bagore 2 bagenzi be.

Uyu mugabo wari wanyoye inzoga ndetse warimo kunywa itabi,yinjiye muri uru rugo rwa nyakwigendera ari kumwe n'undi mugabo w'inshuti ye wanamufashije kugera ku ntego ye.

Phillipa Mazhindu yabwiye abanyamakuru ko uyu mugabo yinjiye mu cyumba barimo amubwira ko yari amaranye igihe kinini icyifuzo cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n'umukobwa we ariko yapfuye atarabigeraho ngo ariko igihe kitararenga.

Phillipa Mazhindu yagize ati "Yavuze ko nubwo yapfuye we ntacyo bimutwaye ndetse bitamubuza kugera ku cyifuzo cye.

Yahise atangira kwambura imyenda umurambo wari uryamye mu cyumba,awuryama hejuru,atangira kuwusambanya ariko inshuti ye yatubujije kumubuza kubikora."

Madamu Phillipa Mazhindu yavuze ko akeka ko hari imyumvire ya gipfumu iri nyuma y'iki gikorwa cyakozwe n'uyu mugabo.

Ati "Ntekereza ko aba bagabo bafite imigambi ya gipfumu kuko ubwo abaturanyi bamushakishaga ngo afungwe babonye mu mifuka y'imyenda ye imbeba yapfuye,umwenda w'umutuku,n'umuzi w'igihingwa."

Icyakora uyu mugabo na mugenzi we bafatanyije, batawe muri yombi bashinjwa icyaha cy'imyitwarire idahwitse no gutesha agaciro k'umurambo.

Binavugwa ko bagombaga gufungwa imyaka 5 ariko basohowe muri gereza ejo batanze amadolari ya Zimbabwe ibihumbi 5 n'ukuvuga ko asaga ibihumbi 10 FRW.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yatawe-muri-yombi-azira-gusambanya-umurambo-w-umukobwa-yakundaga-cyane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)