Umugore w'imyaka 33 yavuye I London ajya kubana n'umukunzi we w'imyaka 19 mu ishyamba rya Amazon #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore uhinga Cacao ukomoka muri Peru yatunguwe no kubona uyu mugore yemera kureka ubuzima bwiza bwo mu mujyi akamusanga mu ishyamba ngo babane ahantu hatari iterambere n'ibikorwaremezo bihambaye.

Uyu mugore yavuze ko atatekerezaga ko azatangira 2021 ari kuba mu ishyamba ndetse ibirometero birenga 80 kure y'iwabo gusa ngo ubuzima bwiza ntibwari kuryoha nkuko bimeze ubu.

Caroline aba muri iri shyamba ahantu hataba amazi cyane ko iyo akeneye koga no kumesa imyenda abikorera mu mugezi utemba.

Uyu mugore wabaga I London yagize ati '2020 wari umwaka ugoye kumenya ibizaba ndetse sinari nzi ko nzatangira 2021 ndi kuba mu ishyamba riri kugwamo imvura nyinshi.

Ariko kugendana na Romulo mu ishyamba twumva amajwi menshi y'inkende bituma ibihe bikomeye ducamo byoroha.'

Caroline yerekeje muri America y'Amajyepfo muri Werurwe 2020 agiye kumara iminsi 10 yigisha yoga ahitwa Hoja Nueva hafi y'ahitwa Puerto Maldonado atumiwe n'inshuti ye.

Uyu mugore yari abeshejweho no kwigisha Yoga abantu bambaye ubusa ndetse akanakorera massage abantu mu mujyi wa London gusa yavuye mu Bwongereza mbere ya Guma mu rugo ya mbere yatewe na Covid-19.

Caroline ati 'Ubwo nahageraga numvise ntameze neza,gusa agace karimo amafu meza cyane byatumye nsaba kongererwa iminsi yo kuhaguma kugira ngo menye neza Peru.

Nahuye na Romulo yakoraga nk'umurinzi w'abandi ariko yanacungaga inyamaswa.Nimugoroba twahuriraga mu matsinda kandi Romulo yabaga ari inyuma mu kiganiro.

Yahoraga afite isoni ndetse iyo namusuhuzaga yahitaga yubika umutwe.Natekerezaga ko bitamushimishaga kubera ko yatinyaga kuza hagati mu mubano wanjye n'undi muntu twabanaga muri iyo nkambi.

Ariko umunsi umwe wihariye naje kubona Romulo ari wenyine,tugirana ikiganiro cyihariye.Ibyiyumvo nari mufitiye byari birenze ibisanzwe.'

Umwiherero w'aba bantu uyu mugoreyigishaga wakomwe mu nkokora na Guma mu rugo yatangajwe na Peru.Itsinda ryarimo Abongereza benshi ryasabwe kuguma mu ishyamba cyangwa se kwerekeza ahitwa Puerto Maldonado ku birometero birenga 80 uvuye aho bakoreraga.

Caroline yagize ati 'Kuri njye wari umwanzuro w'umutwe kurusha umutima.Nifuzaga kuhaguma ariko numvaga I Puerto ariho hari amahirwe menshi yo kurokora ubuzima.Nashatse icyumba cy'amapawundi 10 I Puerto kugira ngo mpakorere Guma mu rugo.'

Uyu mugore yavuze ko ubwo yari muri Guma mu rugo,yatunguwe no kubona ubutumwa bwa Romulo nubwo atari afite telefoni.

Yagize ati 'Nta telefoni yari afite ndetse numvaga ko ntazongera kumwumva ukundi.ariko hashize iminsi 10 nakiriye ubutumwa bwa Romulo.Yatiye telefoni.Twaganiriye ku myaka arangije arambwira ati 'Hari ikintu nifuza kukubwira,ndumva ngukunda.

Nubwo nari maze iminsi mike mumenye,nanjye niko niyumvaga.Umutwe wanjye wambwiraga ko naba nitonze ariko namubwiye ko nanjye mukunda.

Mu kwezi kwakurikiyeho Caroline yagowe no kuvugana na Romulo.Aba bombi bandikiranaga ubutumwa rimwe mu cyumweru bakanahana za videwo mbere y'uko Romulo yiyemeje gusanga Caroline I Puerto.

Uyu mugore yagize ati 'Icyo cyumweru cyari cyiza cyane.Twamaze iminsi turi kumwe mu bwogero,nijoro tugatembera ndetse umwe agatekera undi.Nibwo twararanye bwa mbere.Navuga ko twagize ibihe byiza.'

Romulo yahise asubira mu muryango we mu ishyamba kugira ngo abafashe guhinga mu gihe cy'ibyumweru 3,ibihe Caroline yavuze ko byari bibi ndetse byuzuye kwigunga.

Ati "Abandi,buri wese yari yarasubiye muri UK.Nari njyenyine ndi mu bwigunge.Romulo ntiyigeze ampamagara.Ubwo yagarukaga nyuma y'ibyumweru 3 ahita antumira ngo tujye kubana na mama we,n'abavandimwe be 6 mu ishyamba.Nanze kwitesha ayo mahirwe."

Uyu Caroline yavuze ko akigera muri iri shyamba we na Romulo bahawe inzu yo kubamo hafi y'imirima ndetse ngo batangiye gutema ishyamba ryari hafi aho.

Aba bombi batuye mu gace k'inyuma y'ishyamba ahitwa Lucerna,gatowe n'abantu 70 gusa.




Caroline yirengagije ubuzima bwo mu mujyi wa London ajya kubana n'umukunzi we uba mu ishyamba rya Amazon



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-w-imyaka-33-yavuye-i-london-ajya-kubana-n-umukunzi-we-w-imyaka-19-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)