Umugore wa Angel Di Maria yamusabye ikintu gikomeye kubera urukundo akunda Messi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Angel Di Maria ntabwo arongererwa amasezerano mashya kuko ayo afite azarangira mu mpeshyi ariko ngo umugore we yamusabye kuguma muri PSG kabone nubwo yaba ari umutetsi igihe cyose iyi kipe ikomeye mu Bufaransa yaba iguze Lionel Messi.

Di Maria yagize ati 'Umugore wanjye yarambwiye ati 'Leo naramuka aje,tuzaguma mu ikipe uko byaba bimeze kose niyo waba umutetsi.

Ibyo bivuze buri kimwe.Byaba ari byiza cyane.Nta kindi kintu nasaba mu mupira w'amaguru.'

Di Maria asanzwe ari inshuti magara ya Lionel Messi gusa yifuza gukinana nawe mu ikipe imwe nubwo bahurira mu ikipe y'igihugu imwe ya Argentina.

Di Maria ntibashije gufatanya na Lionel Messi mu mwaka wa 2014 ngo batware igikombe cy'isi kuko atakinnye umukino wa nyuma batsinzwemo n'Ubudage igitego 1-0.

Di Maria ntiyahishe abanyamakuru ko yifuza gukina mu ikipe imwe na Messi.Yagize ati 'Mpora mfite inzozi zo gukina mu ikipe imwe na Messi.Igihe cyose duhuriye muri Argentina mba mbona ari gito cyane.

Mpora nifuza gukinana nawe nkamubona iruhande rwanjye buri munsi.Nigeze kugira amahirwe rimwe yo kwerekeza muri FC Barcelona,ariko ntibyakunze.

Byashobokaga ko hari hakiri amahirwe ariko amasezerano yanjye hano ararangiye.Ntabwo nzi ibizaba ariko nabikunda.Mbyazanshimisha.

Nagize amahirwe yo gukinana na Cristiano Ronaldo, Neymar, Kylian Mbappe.Nkinanye na Leo…nasezera umupira nishimye.'

Di Maria amaze gukina imikino 5 yose kuva Mauricio Pochettino yagera mu ikipe.Muri uyu mwaka w'imikino amaze gukina imikino 22,atsinda ibitego 4,atanga imipira ivamo ibitego 10.


Di Maria arifuza gukinana na Messi muri PSG nubwo itaramwongera amasezerano



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umugore-wa-angel-di-maria-yamusabye-ikintu-gikomeye-kubera-urukundo-akunda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)