Ababonye video y'uyu mukobwa wari ufashe ku cyuma cy'iyi nzu ndende bavuze ko ari injiji mu gihe uwayifashe yabwiye 9News ko indi foto yari kuyifotoza ari hasi ndetse ngo yagize ubwoba ko yari kugwa hasi agapfa.
Iyi video yashyizwe hanze n'ikinyamakuru cyo muri Australia cyitwa 9News,yerekanye ko uyu mugore yarimo kunagana ku gorofa rya 11 rya etaje ndende cyane ku nyubako yitwa Seaside Resort y'ahitwa Mooloolaba muri Queensland.
Undi mugore w'inshuti ye yari yicaye ku ntebe ari kugerageza kumufotora ari nako uyu mukobwa afatisha ukuboko kumwe ku byuma birinda abantu barangaye.
Umukuru wa Polisi yo muri ako gace witwa Craig Hawkins ko uyu mukobwa wifotorezaga kuri iri baraza ry'iyi nyubako ndetse ari kunagana ndetse n'inshuti ze zamufotoraga bafashwe ndetse bagomba gukurikiranwa ku cyahe yise 'icy'imyitwarire y'ubugoryi.'
Ati 'Bashyize ubuzima bwabo mu kaga ku kintu gito cyane nko kwifotoza.Sinakwiyumvisha ukuntu ari imyitwarire irenze y'ubugoryi.Ntabwo numva ukuntu umuntu ukiri muto ashyira ubuzima bwe mu kaga ku kintu cyoroshye kuriya.
Mu kwezi gushize,umugore wo muri Australia yahanutse ahantu harehare muri Grampians National Park ari kwifata selfie ahita apfa.