Umuhanzi Christopher bwa mbere yavuze ku rupfu rwa mama we, intimba n'agahinda rwamusigiye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi hafi 10, umuhanzi Muneza Christopher[Christopher] abuze umubyeyi we, yasutse agahinda n'intimba yatewe no kumubura, amusezeranya ko azita ku bavandimwe be na papa we.

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 21 Mutarama 2021 ni bwo inkuru y'incamugongo yamenyekanye ko nyina w'umunazi Christopher, Gahongayire Marie Mativitas yitabye Imana, ni nyuma y'igihe yari amaze yivuza.

Christopher, ku nshuro ya mbere yavuze ku rupfu rwa mama we aho yavuze ko yari yarahisemo kwicecekera kuko yari ataramenye icyo yavuga.

Mu nyandiko ndende yanyujije kuri Instagram yagize ati'byanyobeye! Ubuzima bwanjye ni ubusa tutari kumwe mama. Nta kintu nigeze mvuga kuko ntabwo nari nzi icyo kuvuga, ariko ku isabukuru yanjye, umunsi twahuye bwa mbere ndatekereza ari cyo gihe cyiza cyo kukubwira uko niyumva.'

Yakomeje avuga ko arimo yandikana agahinda n'amarira mu maso, gusa ngo urwibutso rwe ruzatuma agumya amwenyura.

Ati'ndimo ndandikana amarira mu maso na kamwenyu mu isura, ibi byiyumviro ndabyumva kuko niko twahoraga, mama ntitaye aho ndi, icyo ndimo gukora urwibutso rwawe ruzahora iteka rutuma mwenyura, sinzibagirwa uburyo wakoreshaga bushimishije kugira ngo nkore umukoro(homeworks) nywushyizeho umutima.'

Yakomeje avuga ko amukumbuye ndetse agerageza kumuhamagara aho akumbuye urwenya rwe, kujya impaka. Yamusezeranyije ko azita ku bavandimwe be na papa we.

Ati'ndagusezeranya kuzita kuri papa n'abavandimwe banjye, nzatuma unyishimira iyo niyo ntego yanjye ya mbere. Imana wakoreye cyane yakire ubugingo bwawe, iguhe umunezero udashira. Ndagukunda mama.'

Muneza Christopher atangaje aya magambo ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko ye. Uyu munsi akaba yizihiza isabukuru y'imyaka 27.

Muneza Christoper yavuze agahinda yatewe no kubura umubyeyi we



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-christopher-bwa-mbere-yavuze-ku-rupfu-rwa-mama-we-intimba-n-agahinda-rwamusigiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)