Umuhanzi Christopher mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda Muneza Christopher[Christopher], ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura nyina umubyara, Gahongayire Marie Mativitas.

Amakuru y'urupfu rwa mama we yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane aho na bamwe mu bahanzi bagenzi be bagiye bamwifuriza gukomera bitewe n'ibihe bikomeye arimo byo kubura umubyeyi we.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari amaze igihe arwaye ndetse yivuza, akaba yitabye Imana uyu munsi ku wa Kane tariki ya 21 Mutarama 2021.

Christopher ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bakomeye, yagiye anyura imitima ya benshi bitewe n'indirimbo z"urukundo aririmba, yakunzwe mu ndirimbo nka 'Iri Joro' n'izindi.

Muneza Christopher yabuze umubyeyi we



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-christopher-mu-gahinda-gakomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)