Umuhanzi Mucoma yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise Ab'imitwe-Yirebe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo yari isanzwe izwi mu zo hambere izwi nka"Umutwe". Iyi ndirimbo yayongereye uburyohe kuko ikozwe mu buryo bugezweho ndetse n'imibyinire irimo igaragaza uburyo bugezweho.

Mucoma ni umwe mu bagaragara abyina mu buryo budasanzwe hakiyongeraho abanyarwenya batandukanye harimo n'umwe uzwi nka Byakunuka umaze kuba ikimenyabose.

Mucoma asanzwe ari umuhanzi ukunda gukorera indirimbo ze nyinshi inaha mu Rwanda iyo aje mu biruhuko dore ko asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera imirimo ye ya buri munsi.

Indirimbo ze akenshi zibanda mu gutanga ubutumwa rubanda rukeneye, haba ubwo guhumuriza ababaye babayeho nabi, abadafite amikoro ariko kandi akateza imbere ururimi rwo kwivuga rukunda kuvugwa mu karere ka Rubavu.

Imvano y'ubuhanzi bwe akenshi abukomora ku mibereho ye yagiye anyuramo mu myaka itandukanye mbere y'uko yerekeza muri amerika.

Ubusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Nizeyimana Didier wiyise Mucoma kubera ko yigeze gukora akazi ko kotsa inyama mu tubari two muri Kenya, avuga ko yamaze igihe kinini adafite icyizere cyo kubaho, kubera ubuzima bushaririye yagiriye mu muhanda.

Urugendo rwe rwo gusatira ubuzima ni rurerure, ariko byose byatangiye ubwo yavaga iwabo muri Rubavu n'amaguru ahunga ubukene, akaza gushaka ubuzima i Kigali aho atari azi umuntu n'umwe.

Byatumye atangira ubuzima bwo kurara mu muhanda no ku mbaraza z'amazu nk'umwana w'umuhanda, ubunyoni bwavuga akabyuka akajya gushaka icyo asamura.

Ubuzima bwa Kigali bwaranze ahitamo kujya muri Kenya nabwo anyuze mu nzira igoye, kuko yagendaga adafite icyangombwa na kimwe atanafite ifaranga ryamugoboka mu nzira kandi agenda n'amaguru.

Amaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo nka ; niguco mbaga,ni ikibazo,nizindi zitandukanye.

Reba indirimbo "Abimitwe" ya Mucoma
https://www.youtube.com/watch?v=l9eiahNUnyE



Source : https://www.imirasire.rw/?Umuhanzi-Mucoma-yashyize-hanze-amashusho-y-indirimbo-yise-Ab-imitwe-Yirebe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)