Umuhanzi Cornelius Nyungura wamamaye ku mazina y'ubuhanzi nka Corneille uyu akaba ndetse akomoka mu gihugu cy'U Rwanda akaba n'umuhanzi mpuzamahanga kuri ubu uba mu gihugu cy'Ubufaransa, yagaragaje ibyishimo byinshi yatewe n'ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi. Ni nyuma yuko umukino wahuzaga ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi n'ikipe y'igihugu ya Togo wari umaze kurangira ari ibitego 3 by'Amavubi kuri 2 bya Togo.
Umuhanzi Corneille Nyungura
Kimwe nk'abandi banyarwanda batuye hanze y'U Rwanda, Corneille nawe yazamutswemo n'imbamutima maze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, atangaza amagambo agira ati: 'Amavubi!!!! Let's go!!!!!!'.Â
Amavubi!!!! Let's go!!!!!!
â" Corneille (@corneillemusic) January 26, 2021
Umuhanzi Corneille yavukiye mu Budage bw'Iburengerazuba ku babyeyi b' abanyawanda, yamaze igihe kinini cy'ubwana bwe mu Rwanda, amaherezo yimukira i Québec, muri Kanada mu 1997.