Umuhanzikazi Nyarwanda yasabye Sugira Ernest kumutera inda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi nyarwanda, Noella Izere akaba umuvandimwe wa Liza Kamikazi nyuma y'uko Amavubi abonye itike ya ¼ cya CHAN 2020, yasabye rutahizamu watsinze igitego cya nyuma cyahesheje u Rwanda itike, Sugira Ernest kumutera inda.

Mu ijoro ryakeye Amavubi yatsinze Togo 3-2, mu mukino mu mukino usoza itsinda C, yahise akatisha itike ya ¼ azamukana na Maroc yazamutse iyoboye itsinda n'amanota 7, u Rwanda rufite 5.

Ibi bitego byatsinzwe na Niyonzima Olivier Seif watsinze icya mbere, Jacques Tuyisenge watsinze icya kabiri na Sugira Ernest watsinze icya 3 cyahise gikura Togo mu irushanwa.

Iyi ntsinzi ikaba yashimishije abanyarwanda batandukanye aho babigaragaje bahita binjira mu mihanda n'ubwo ari mu gihe cya Guma mu Rugo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Sugira Ernest yavuze ko akazi gakomeje ubu hasigaye kujya mu kindi cyiciro.

Ati'Akazi kakozwe neza. Wakoze Mana! Tugiye mu kindi cyiciro.' Uyu muhanzikazi akaba yahise atungurana avuga kuri ubu butumwa bwa Sugira amwisabira ko yazamutera inda. Ati'Basi uzantere inda.'

Basi uzantere inda😭❤😂🏃‍♀️

â€" Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021

Abantu benshi bashimiye Sugira Ernest winjiye mu kibuga asimbura ku munota wa 60 Savio agahita atsinda igitego cyahaye u Rwanda intsinzi.

Noella Izere ni umuhanzikazi w'injyana gakondo, yinjiye mu muziki muri 2016 ubwo yasohoraga indirimbo 'Nyegera', nyuma yasohoye n'izindi zirimo 'Iby'Isi'. Ni umuhererezi mu muryango w'abana batanu barimo abahungu babiri n'abakobwa batatu barimo Liza Kamikazi.

Ati basi uzantere inda
Noella Izere yasabye Sugira ko yazamutera inda
Sugira yafashije u Rwanda kugera muri 1/4



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-nyarwanda-yasabye-sugira-ernest-kumutera-inda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)