Umuhanzikazi nyarwanda yasabye #Sugira ko yamutera inda nyuma yuko ahesheje #intsinzi #Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo nibwo habaye umukino wahuje ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi, n'ikipe ya Togo. Ni umukino warangiye ikipe y'U Rwanda itsinze iya Togo ibitego 3 kuri 2. Igitego cy'intsinzi cyatumye Amavubi akomeza muri 1/4 cy'irangiza mu mikino ya CHAN 2020 cyatsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest wagiye mu kibuga asimbuye Nshuti Savio. Abafana b'Amavubi n'abanyarwanda muri rusange bacitse ururondogoro ndetse hari n'abasazwe n'akanyamuneza biroha mu mihanda nkuko twabibabwiye mu nkuru iheruka. Umuhanzikazi Noella Izere abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yisabiye Sugira Ernest  ko yamutera inda agendeye ku byishimo yamuhaye atsinda igitego kiraje neza abanyarwanda. Ibi Noella  yabivuze nyuma yuko Sugira yari amaze gutangaza amagambo abinyujije kuri twitter ye. Amagambo Sugira yatangaje yari yiganjemo cyane gushima Imana.

Sugira Ernest

Abinyujije kuri twitter, Sugira Ernest yagize ati: 'Job well done# ThankyouLORD unto the next one'.

 

Job well done 🇷🇼# ThankyouLORD🙏unto the next one ✌️ pic.twitter.com/VEx9x4tF5q

â€" SUGIRA Ernest🇷🇼 (@sugira_ernest) January 26, 2021

Sugira Ernest amaze gutangaza aya magambo, umuhanzikazi Noella Izere yahise amusaba ko yazamutera inda.

 

'

 

Basi uzantere inda😭❤😂🏃‍♀️

â€" Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-nyarwanda-yasabye-sugira-ko-yamutera-inda-nyuma-yuko-ahesheje-intsinzi-amavubi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)