Umukobwa w'uburanga ukina Basketball yikurishijeho amabere kubera ko ngo wari umutwaro umuremereye cyane[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Layshia yavutse ari umukobwa ariko ngo kuva yamenya ubwenge yakuze atishimira umuntu umwita umukobwa, avugako adakeneye kwita umugore cyangwa umugabo.

Ku wa gatanu,Layshia Clarendon, nibwo yabazwe atangazako yikuyeho ibibyimba byamuremereraga imbere mugatuza, aha yavugaga amabere ye.

Clarendon yanditse ati: 'Biragoye gushyira mu magambo kumva igituza cyanjye ku nshuro ya mbere nta mabere, kubona igituza cyanjye nk'uko nahoraga mbyifuza,ndumva mfite umunezero kuko ntari kubona ibibyimba nabonaga imbere yanjye………'

Clarendon avugako ibi yabikoze kugirango yibohore kandi ngo akaba ayashaka kwereka abantu ko nabyo bibaho.

Layshia Renee Clarendon ni umukinnyi wumukino wa basketball w'umunyamerika muri New York Liberty y'ishyirahamwe ry'abakobwa muri Amerika.

Yavukiye San Bernardino, muri Californiya, yatangiye gukina Basketball ubwo yigaga muri kaminuza ya California, Berkeley mu 2013.






Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umukobwa-w-uburanga-ukina-basketball-yikurishijeho-amabere-kubera-ko-ngo-wari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)