Umukobwa yisabiye Sugira Ernest kumutera inda nyuma yo guha ibyishimo abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje itsinzi ikipe y'igihugu Amavubi yo kujya muri 1/4 cy'irangiza muri CHAN, rutahizamu Sugira Ernest umwe mu bakobwa bamukurikirana kuri Twitter yamusabye ko yamutera inda.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama2021, nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yasezereye ikipe y'igihugu ya TOGO iyitsinze 3-2 igahita inayisezerera mu irushanwa rya CHAN iri kubera muri Cameroun.

Rutahizamu Sugira Ernest ni we watsinze igitego cya gatatu, cyahesheje intsinzi Amavubi yo kugera muri 1/4.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sugira Ernest yashimiye Imana Yabahaye intsinzi, avuga ko no ku mukino utaha bazatanga byinshi abanyarwanda bakongera kwishima.

Nyuma y'ubu butumwa bwa Sugira, umukobwa witwa Nöella Izere, yahise asaba uyu rutahizamu ko yazamutera inda.

Izere yagize ati 'Basi uzantere inda.'

Su ubwa mbere Sugira yari atsindiye igitego cy'agaciro Amavubi, kuko n'ibitego bibiri u Rwanda rwatsinze Ethiopia ubwo rwabonaga itike ya CHAN, ni uyu rutahizamu wabitsinze byombi mu mikino ibiri bakinnye.

Job well done 🇷🇼# ThankyouLORD🙏unto the next one ✌ pic.twitter.com/VEx9x4tF5q

â€" SUGIRA Ernest🇷🇼 (@sugira_ernest) January 26, 2021

Basi uzantere inda😭❤😂🏃‍♀️

â€" Noëlla Izere🇷🇼 (@NoellaIzere) January 26, 2021

Cherie ugiye kunca inyuma kubera ibitego 😭

â€" IMFURA YA SUGIRA🇷🇼 (@Genius23X) January 26, 2021



Source : https://impanuro.rw/2021/01/27/umukobwa-yisabiye-sugira-ernest-kumutera-inda-nyuma-yo-guha-ibyishimo-abanyarwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)