Umunsi mu buzima bw’abasirikare ba RDF barinda Perezida wa Centrafrique (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwanda muri Centrafrique nibo bafite izi nshingano kubera icyizere n’ubushobozi bamaze kwerekana mu kazi nk’aka. Kuva mu 2016, bahinduye byinshi bituma umutekano w’Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique wizerwa kurusha mbere.

Mu kurinda abayobozi bakuru n’abanyacyubahiro, hakoreshwa uburyo butandukanye, harimo ubuzwi nka “Box” aho umuntu urinzwe aba ari hagati y’abarinzi be mu gisa na mpande enye.

Hari kandi n’uburyo umuntu urindwa aba ari mu gisa na mpande eshatu cyangwa se abarinzi bakoze igisa n’inyuguti ya V ku buryo urindwa aba ari hagati. Mu kurinda Perezida Faustin-Archange Touadéra, abanyarwanda bakoresha uburyo buzwi nka Box. Nubwo hatagira umuntu ubikubwira, biroroshye kubireba ukamenya ngo umuntu runaka arinzwe muri ubu buryo mu gihe wabonye aho ari.

Muri ubu buryo bwitwa Box, ihame ni uko abarinzi baba bakoze icyo umuntu yagereranya n’uruziga rwa dogere 360 ku wo barinze igihe cyose. Bukunda gukoreshwa cyane mu gihe uwo barinze ari nko mu bantu benshi aho biba bigoye kumucungira umutekano, bwo bworoshya akazi. Buri murinzi wese aba afite uruhande arebaho, iburyo imbere no mu mpande hakaba n’undi w’ingenzi uba uhora iruhande rw’uwo arinze uba uzwi nka “Number One”.

Ubu buryo bwose bukoreshwa mu kurinda Umuyobozi w’Icyubahiro, buhuriye ku kintu kimwe cy’ingenzi aricyo cyo kuba bushoboza abarinzi iteka kumenya niba nta kintu giteye impungenge ku mutekano w’uwo barinze kiri hafi.

Abanyarwanda ntibagoheka muri Palais de la Renaissance

Palais de la Renaissance ni Ingoro y’Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique, iherereye mu Mujyi rwagati ahitwa 1er arrondissement munsi y’umusozi wa Gbazabangui hafi y’ahitwa PK 0 (Point kilométrique 0) ni ukuvuga ni aho batangirira kubara ibilometero biva mu Mujyi rwagati.

Muri iyi nyubako, mu minsi icumi, nayigezemo gatatu njyanywe n’impamvu zitandukanye ariko by’umwihariko nshaka kureba uko abanyarwanda bacunga umutekano w’Umukuru w’Igihugu.

Ni inshingano zikomeye u Rwanda rwahawe mu 2016 kandi kuva icyo gihe nta kibazo na kimwe kiraba nubwo ibibazo by’umutekano muke bitigeze bihagarara muri Centrafrique.

Hanze y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu iyo uhageze, ubona ko koko iki gihugu cyashegeshwe n’ibibazo by’umutekano muke ndetse n’ubukene nubwo kiri mu bifite umutungo kamere uhambaye.

Ubona aho abasirikare b’igihugu bitwa FACA (Forces Armées Centrafricaines) bashinze imbunda ariko bakikingiriza imifuka irimo umucanga n’ibindi nk’ibyo. Ku muryango ucyinjira nibwo utangira kubona abasirikare b’u Rwanda, ku muryango, hejuru abababa bari gucunga umutekano bari mu minara, bose ni abanyarwanda.

Abanyarwanda nibo bafungurira imodoka yinjira. Ku muryango, mu nshuro eshatu nagiyeyo nahasanze rimwe umukobwa izindi ni abagabo. Urenze aho, aho basakira abantu binjira mu biro by’Umukuru w’Igihugu haba hari umukobwa n’umusore b’abanyarwanda.

Basaka umuntu wese guhera ku muturage usanzwe kugera kuri Minisitiri uba uje muri Perezidanse. Igice kimwe muri iyi ngoro gikorerwamo na Perezida ikindi gikorerwamo n’Abaminisitiri, aho buri wese aba afite umuryango we, iyo atarimo haba hariho ingufuri, hari n’aho usanga zimwe zisanzwe zifungishwa inzu ushobora kugura mu iduka.

Amakuru nabashije kumenya ni uko mbere ibikorwa byo gusaka abinjira muri Perezidanse bitakorwaga cyane nk’uko bimeze ubu, kuko kuva ubwo Ingabo z’u Rwanda zafataga inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu zahinduye ibintu byinshi, hagashyirwaho amategeko akaze.

Abasirikare icyenda b’Abanyarwanda nibo bagenda iruhande rwa Perezida Touadéra

Abasirikare b’u Rwanda barinda Perezida Touadéra mu rugo rwe bwite no biro, ni ukuvuga muri Perezidanse. Nibo barinda abagore be babiri, Brigitte Touadéra na Tina Touadéra. Hari abakobwa ba RDF beza barimo ba Lieutenant babarinda umunsi ku wundi. Muramutse muhuye mu minsi batari mu kazi, byakugora kumenya ko atari abasirikare bo kuri urwo rwego.

Uhereye kuri “Number 1” wa Perezida Touadera ni Umunyarwanda ufite ipeti rya Captain, ni umuntu w’umwizerwa we utajya ugoheka kuko isaha n’isaha aba agomba kumenya umutekano we mbere y’abandi. Mu bikorwa byo kumucungira umutekano iyo bagenda, baba ari abanyarwanda icyenda bari kumwe n’abandi batatu nibura b’abenegihugu.

Umwe muri bo waganiriye na IGIHE yagize ati “Twe dushinzwe kurinda Perezida wa Repubulika n’Umuryango we amasaha 24 ku yandi. Ntabwo tugira umubare uhoraho w’abamurinda, kandi nabwo ntabwo tubikora twenyine gusa ntidushobora kuba munsi ya 9 na batatu ba FACA.”

Umunyarwanda ugenda iruhande rwa Perezida uwo bita “Number 1”, niwe ushinzwe kumufungurira umuryango no kuwufunga, nk’iyo bari kumwe mu rugendo akagira uwo ashaka kuvugisha, niwe abinyuzaho, niwe ashobora guhereza nka telefoni ngo azimufashe n’ibindi nk’ibyo.

Uwo musirikare umunsi ku wundi ahora ku Biro bya Perezida wa Repubulika n’ahandi ari usibye mu rugo.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ufite izi nshingano kuva muri Werurwe, yasibye akazi inshuro imwe ku mpamvu z’uburwayi.

Umwe mu banyarwanda barinda Touadéra yabwiye IGIHE ati “Ni akazi gakomeye kuko umusirikare aba atekereza cyane, isaha n’isaha uba utekereza ko hari ikintu gishobora kubaho. Gusa ibyo byose tubishobozwa n’ubuyobozi bwacu buba bwaraduteguye, bukaduha amahugurwa.”

Aba basirikare b’u Rwanda barinda Perezida Touadéra bafite imyitozo itandukanye kandi ikomeye ibabashisha kurinda abanyacyubahiro, bategurwa mu gihe gitandukanye bitewe n’aho buri wese azakorera.

Muri Centrafrique hari abashinzwe kurinda urugo rwe amanywa n’ijoro n’abashinzwe kujyana nawe aho agiye hose.

Imbogamizi muri aka kazi

Muri iki Cyumweru, ubwo nageraga mu Palais de la Renaissance nasanze abasirikare b’aba FACA bicaye ahantu ku ibaraza, umwe afite amazi mu ishashi ari kunywa [kuko usanga amazi muri iki gihugu acuruzwa mu ishashi], arangije ayicengeza mu muyoboro unyuramo amazi y’imvura.

Iyo uganiriye n’abasirikare b’u Rwanda, bavuga ko bene iyo myitwarire idatangaje kuko usibye n’abo hari n’abajya bihengekana agacupa ka Heineken aho ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu bakagasoma.

Hari abandi numvise mu masaha y’ijoro, baba bafite inzitiramibu maze umuyobozi yamara gutaha, bakazishinga aho ku mabaraza bagasinzira. Ni ibintu bitangaje utabona mu Rwanda.

Umwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bari muri Centrafrique twaganiriye, yambwiye ko yigeze kubaza abo ayoboye niba batazataha bafite iyo mico. Ati “Barambwiye bati Afande, ntabwo dushobora kwitwara kuriya, gusa nabo baba babirebye bakumirwa kuko bihabanye n’imyemerere yacu.”

Hafi ya Perezidanse hakorera Icyicaro gikuru cy’Ingabo, État-Major, ubwo nahageraga, nasanze hari abatetse ubugari, hanze ku karubanda, abandi bari kurya nta kibazo. Ni ibintu bitangaje ku munyarwanda utamenyereye bene iyo mikorere.

Uwaganiriye na IGIHE yagize ati “Hari ibyo twe twita bibi bo bakabyita byiza, ni abantu bafite dufite imico itandukanye. Rero urumva ko umuco nawo ari indi mbogamizi.”

Undi musirikare w’u Rwanda uri mu barinda Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique yabwiye IGIHE ati “Imbogamizi navuga zibaho ni uko umuntu aba akorera mu gihugu atazi neza, kuba utazi imiterere yacyo, hakiyongeraho ko aba ari ahantu hari umutekano muke.”

Yakomeje avuga ko amahirwe ari uko nk’abasirikare bahari ubu ataribo bakoze inshingano bwa mbere kuko baje basanga hari abandi bazikoze, babahaye ubunararibonye bw’ibyiza n’ibibi bakuye mu kazi mu gihe bahamaze. Ati “Nta kintu cyatugoye cyane”.

Mu kazi kabo ka buri munsi baharanira guhesha ishema u Rwanda, birinda ikintu cyose cyasiga icyasha izina ryarwo. Ati “Iyo ubona bavuga neza u Rwanda kubera ingabo, nawe uhita wishimira umwuga ukora, ugakomeza guharanira kuwuhesha icyubahiro aribyo guhesha ishema igihugu.”

Perezida Touadera yishimira umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda mu kurinda umuteno w’igihugu we n’uwe bwite. Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru yagize ati “Murabizi ko hari ibyiciro bibiri by’Ingabo z’u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n’izo ngabo, ndanyuzwe cyane.”

Ingabo z’u Rwanda nizo zigira uruhare mu gutegura urugendo rw’Umukuru w’Igihugu iyo agiye kujya hanze y’Umujyi wa Bangui, aho usanga ngo akenshi bo bagera aho azajya nka mbere y’iminsi itatu kugira ngo bizere ko ibintu byose biri ku murongo.

Ahantu hose Perezida ari bujye, ubu abitabiriye bose basigaye basakwa bitandukanye n'uko byakorwaga mbere y'uko Abasirikare b'u Rwanda bahabwa izi nshingano
Aho Perezida Touadéra ajya hose, abasirikare benshi b'u Rwanda baba bahari kugira ngo bacunge umutekano
Mu modoka zimuherekeza haba harimo n'ibifaru
Number One wa Perezida Touadéra afashe ingazi isohoka mu ndege kugira ngo uwo arinda adahungabana amanuka
Abasirikare b'u Rwanda bashimirwa ubwitange mu rugendo rwo gutuma Centrafrique itekana
Perezida Touadéra agenda muri Land Cruiser V8. Imodoka zose zo mu Biro by'Umukuru w'Igihugu nta purake zigira
Number One wa Perezida Touadéra ni Umunyarwanda ufite ipeti rya Captain, niwe uba uri iruhande rwa Perezida umunsi ku wundi, niwe unamufungurira umuryango w'imodoka
Abanyarwanda batewe ishema n'icyizere bagiriwe cyo kurinda Umukuru w'Igihugu kitari icyabo, bakora baharanira gukomeza guteza ishema u Rwanda
Abanyarwanda bari Perezida baba bafite ibikoresho bihambaye bibafasha gukora akazi kabo neza
Ahantu hose Perezida Touadéra aba ari, iruhande rwe haba hari abasirikare b'u Rwanda nibura icyenda
Aho Perezida ari, abanyarwanda baba bari ku muryango bacunze umutekano
Muri Palais de la Renaissance hateyemo ibiti bitanga amahumbezi abasha guhangana n'ubushyuhe buba muri Centrafrique
Ahari ibendera niho imodoka ya Perezida wa Repubulika iba iparitse iyo ari mu biro bye



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-mu-buzima-bw-abasirikare-ba-rdf-barinda-perezida-wa-centrafrique-amafoto
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)