Aya mabwiriza mashya avuga ko “Ibikorwa by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba,” mu gihe ingendo zo zitemewe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.
Kuri uyu munsi wa mbere wo gutangira gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, IGIHE yazengurutse hirya no hino mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali, harebwa uko amabwiriza mashya ashyirwa mu bikorwa.
Saa kumi n’imwe n ‘igice z’umugoroba ubwo IGIHE yageraga mu mujyi wa Kigali rwagati, abacuruzi batandukanye bari bagifunguye bacuruza bisanzwe, gusa hanyuraga imodoka y’umujyi wa Kigali igenda ibibutsa ko abakora ibikorwa by’ubucuruzi bagomba kuba bafunze saa kumi n’ebyiri hanyuma saa mbili abantu bose bakaba bageze mu ngo zabo.
Guhera mu saa kumi n’imwe n’iminota 40 hari abari batangiye kwitegura gufunga, abandi nabo bakomeje gukora bisanzwe bagasa n’abibukijwe ko bagomba gufunga n’uko babonye camera za IGIHE hafi y’amaduka yabo.
Saa kumi n’ebyiri zibura iminota ibiri, wabonaga abantu bafunga basiganwa n’igihe kugira ngo saa kumi n’ebyiri igere bamaze gufunga.
Saa kumi n’ebyiri zimaze kugera, aho twanyuraga hose wasangaga amaduka hafi ya yose yamaze gufungwa, n’ubwo hari hakiri hamwe na hamwe wabonaga batarafunga.
Kuva icyo gihe abashinzwe umutekano bagendaga banyura hirya no hino bibutsa abari batarafunga kwihutira gufunga kuko igihe cyarenze.
Saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 twari tugeze ku isoko rya Nyarugenge, nta muntu wari ukemererwa kwinjiramo, ariko kuri butiki ziri hafi aho, hari ahari hagifunguye ariko na polisi hafi aho igenda ibibutsa gufunga byihuse.
Saa kumi n’ebyiri n’igice mu mujyi ahakorerwa ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye hari hamaze gufungwa nta n’aho wabona ugura amazi yo kwica icyaka. Benshi mu bafungaga ibikorwa by’ubucuruzi muri ayo masaha, bahitaga berekeza iyo muri gare kujya gutega iziberekeza aho bataha.
Ibi byatumye natwe camera zacu tuzerekezayo kureba uko byari byifashe muri gare yo mu mujyi wa Kigali muri ayo masaha. Ubwo twari tuhageze saa kumi n’ebyiri n’igice, twasanze nta muntu ukiri kwemererwa kwinjira muri gare, abari bagezemo nibo bakomeje gutegereza imodoka, gusa wabonaga imirongo ikiri miremire cyane.
Imodoka zihutiye kuza gutwara aba bantu bari basigaye muri gare, kuburyo saa moya zirengaho iminota mike ubwo twongeraga kunagayo ijisho, gare yerega de! nta muntu n’umwe wari uyisigayemo.
Ibindi bidasanzwe byagaragaye ni aho abamotari bari basanzwe bahengera saa mbili zenda kugera abantu benshi bashaka uburyo bwihuse bwo gutaha ngo bagere mu rugo, bakabaca amafaranga y’umurengera, uyu munsi basaga n’abamanjiriwe kuko saa moya n’igice nta mugenzi wari ukiri mu mujyi rwagati.
Bamwe bamotari babashije kuganira na IGIHE bavuze ko uyu munsi nta bakiliya babonye nk’uko bari babimenyereye kuko abantu bose saa kumi n’ebyiri zageze bigira muri gare kujya gufata imodoka, bavuga ko izi ngamba nshya zatumye babona ko zahinduye imirishyo, kuburyo ngo umugenzi bari kubona wese batari kumusubiza inyuma.
Saa mbili zageze mu mihanda itandukanye y’umujyi wa Kigali harimo abantu mbarwa, ku buryo nta washidikanya ko niba hari n’abafashwe barenze ku masaha, ari bake cyane ugereranyije no mu minsi ishize.
Amafoto: Niyonzima Moses
Video: Mucyo Serge
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-wa-mbere-wo-kubahiriza-amabwiriza-mashya-saa-kumi-n-ebyiri-ingufuri-zari