Mu minsi ishize Umuhire Valentin yari arimo gukurikiranwa n'abaganga i Kanyinya ahasanzwe havurirwa by'umwihariko abarwayi ba Covid-19, ariko amakuru twatangarijwe na murumuna we avuga ko baje kumupima bagasanga nta burwayi bwa Covid-19 afite mu mubiri we ariko akirembye, akaza koherezwa i Kigali.
Uyu muvandimwe we avuga ko nyuma y'uko yakomeje kuremba kubera ikibazo cyo kubura umwuka, baje kumwohereza ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali bizwi nka CHUK, ari naho yaguye mu maboko y'abaganga bakomezaga kumwitaho ariko bikarangira avuye mu buzima.
Uyu muvandimwe we avuga ko n'ubwo Valentin Umuhire yari atuye mu karere ka Musanze, bateganya ko azashyingurwa mu mujyi wa Kigali kuko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 asaba ko abantu batagomba kurenga imbibi z'uturere cyangwa umujyi wa Kigali. Avuga ko umuryango ugiye gukora inama bakanzura ibijyanye na gahunda yo kumushyingura.
Uretse kuba Umuhire Valentin yaramenyekanye avuga amakuru kuri Radio Rwanda, TV10 na Radio 10, yanakoraga ikiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cyacaga kuri Isango TV na Radio Isango Star, kikanatambukira icyarimwe kuri Radio zitandukanye nka Radio Ishingiro y'i Gicumbi, Radio Isangano y'i Karongi, Radio Huguka y'i Muhanga, Voice of Africa, Radio Inkoramutima, Radio Authentic, Radio Izuba na Energy Radio y'i Musanze. Yari anafite ikinyamakuru cyandika kuri internet kitwa Value News.