-
- Umuhire Valentin
Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk'umwe mu barimazemo igihe. Yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk'icyitegererezo akaba n'umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.
Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio 10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n'umuhanga mu kuyobora ibiganiro. Yari umwe mu bayoboraga ikiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru cy'ishyirahamwe ry'abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).
Kuri ubu yari atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n'ubuhinzi ariko abifatanya n'itangazamakuru akaba yari afite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews'.
Azwiho kuba ari umuntu wasabanaga kandi akicisha bugufi.
Imana imuhe iruhuko ridashira!
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umunyamakuru-umuhire-valentin-yitabye-imana