Iyo urebye ibivugwa, ibyandikwa n'ibikorwa na Patrick Habamenshi, wibaza niba ari wa wundi RPF-Inkotanyi yajanduye mu banywarumogi muri Canada, ikamuhanagura ivu, cyane ko   abenshi bibeshyaga ko ubuzererezi abuterwa n'ubukene. Ibitutsi bimuhora mu kanwa, gusebya Igihugu cyamubyaye, kwifatanya n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba umuzindaro w'abayipfobya n'abayihakana, dore ibyo iyo ndashima yituye Igihugu cyamuhaye amahirwe ngo yerekane icyo ashoboye, nubwo kitatinze kubona ko kibeshye.
Abakurikirana amateshwa Patrick Habamenshi abamo, bavuka ko ari Parmehutu ikimukurikirana aka wa mugani ngo'nta yima nyina akabara'. Icyakora, kuba avuka kuri Callixte Habamenshi wamamaye cyane mu 'mpirimbanyi'za Parmehutu, ntibyagombye gutuma, mu gihe tugezemo ,imitekerereze ya'Dogiteri' ikimeze nk'iyo muri za 59!
Si ngombwa ko twibutsa Patrick Habamenshi amafaranga ya Leta yanyereje ubwo yari Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, mbere y'uko yirukanwa muw 2005, akaza kubikurikirwanwaho mu rukiko. Si ngombwa ko tumwibutsa umugabo wo muri iyo Ministeri yari yarigaruriye yitwaje umwanya ukomeye. Ibi byose byaje kugutera ikimwaro tubyirengagije, icyo tubaza Patrick Habamenshi ni iki: Wumva ibinyoma birimo ubugome n'ubujiji wirirwa ukwiza, wowe n'abandi mwabaswe n'ingegabitekerezo ya Huru-Power muhuriye muri Jambo ASBL, bizatsinda ukuri kugaragararira isi yose?Womva 'mpemuke ndamuke' izakugaburira kugeza ryari? Ese koko umwanya muto wamaze mu Rwanda, ntiwakweretse ko Abanyarwanda bagusize mu bitekerezo, ku buryo kubahuma amaso, ubashukisha amoko, babirenze?
Impanuro ni imwe, Bwana Habamenshi: Icyo kiryabarezi ' Umnurage Foundation'wifashisha mu gusabiriza,usiribanga isura y'Urwakubyaye, amaherezo kizakubyarira amazi nk'ibisusa.Urashyigikira imitwe igambiriye kumena amaraso y' abo musangiye Ubunyarwanda?Buriya ubona Rusesabagina, Sankara, Mudacumura n'abandi muhuje imyumvira byarabaguye neza? Uzegere mushiki wawe Solange, mujye inama, muzasanga ntacyo Igihugu kitabahaye. Kuguha ineza ukacyitura inabi rero, ntawe nzi byahiriye.
The post Umunyarwanda ati:'Umutindi umuha amata akaruka amaraso'. Patrick Habamenshi, ubuparmehutu buranze burakokamye?! appeared first on RUSHYASHYA.