Umuratwa witabiriye Miss Rwanda 2020 akomeje gukirigita ifaranga akomora mu buhinzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuratwa afatanya ubuhinzi akora n’ibindi bikorwa birimo ibyo kwitabira amarushanwa y’ubwiza, aho kuri ubu ari guhatana mu irushanwa rya Miss Supranational 2021.

Uyu mukobwa yasobanuriye 1K Show ko impamvu yatangiye ibikorwa by’ubuhinzi byari mu rwego rwo kwirinda kwandavura no gusabiriza, kuko ari ibintu adakunda gukora habe na gato.

Yagize ati “Njye mu buzima sinkunda gusaba, yewe n’ababyeyi banjye kubasaba birangora. Nahoraga ntekerezaga ikintu nakora kigatuma mbasha kubona ibyo nshaka byose ariko mbyihaye. Nsanga nta kazi gahoraho nakora kuko ndi umunyeshuri, natekereza ibindi byo gukora nkumva ntibihura neza, rimwe rero nibwo naje kwigira inama yo kugana mu buhinzi.”

Yongeyeho kandi ko yahisemo ubuhinzi kuko ari umwuga ugira akamaro ku bantu benshi. Ati “Nashatse gushyira imbaraga mu buhinzi kuko ni umushinga mwiza kuko atari njye ubyungukiramo gusa. Narawukunze kuko ntanga imyaka abantu bakarya, ngatanga akazi kandi nanjye ubwanjye mbyungukiramo. Ubu ndi guhinga ibishyimbo, ubushize nari nahinze ibirayi. Iyo uri guhinga ibyo bishyimbo ushobora no kongeramo utundi tuntu dushobora gufasha abantu.”

Ezechiel Karekezi uhinga muri uyu murima, akaba ari nawe wawukodesheje Umuratwa, yavuze ko ishoramari ry’uyu mukobwa rikomeje kwaguka.

Ati “Anitha namukodesheje ubutaka, aba ari nanjye ubuhingamo. Nabanje kubuhingamo ibirayi nk’uko yari yabinsabye, twarabisaruye twongera guhingamo ibishyimbo, ariko ansaba ko twongeramo soya kuko hari abantu nshobora kuzaha igikoma cya soya.”

Umuratwa yasobanuye ko yongereye soya mu byo ahinga kuko hafi y’aho yakodesheje umurima hari ibigo birimo abana barwaye bwaki, akaba rero yarateganyaga kujya ayitanga muri ibyo bigo bigafasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko afite inzozi zo kwagura ubuhinzi bwe mu myaka itanu iri imbere, kugeza ubwo azajya anasagurira amasoko yo hanze y’u Rwanda.

Ati “Imyaka itanu iri imbere ntabwo yaba ari mikeya. Ni myinshi ku buryo umuntu yaba amaze kugera kuri byinshi, mfite imirima itandukanye, ndetse n’imodoka ziza zigapakira. Byonyine n’amezi atandatu maze ndabona mu mufuka bigenda neza ngaho mwibaze muri iyo myaka.”

Yakomeje agira ati “Nzaba ndi umuntu w’icyitegererezo kuko mbifitiye gahunda yo kubyagura. Ubuhinzi ni umushinga mwiza cyane. Nzaba mfite izina ryanjye kandi nzi ko rizamenyakana mu gihugu. Nifuza no kuzajya ngemura hanze y’u Rwanda.”

Yaboneyeho gutanga inama ku bantu bagifite imyumvire mibi ku marushanwa y’ubwiza, avuga ko ari ingenzi cyane ku bakobwa kuko abatinyura kandi akabamenyekanisha ku buryo bashobora kubibyaza andi mahirwe.

Yitanzeho urugero, avuga ko nyuma yo kwitabira ayo marushanwa byatumye amenyekana akabona akazi, ari na ko yakuyemo amafaranga y’igishoro yashyize mu bikorwa bye by’ubuhinzi.

Uretse ubuhinzi, Umuratwa asanzwe akora ibikorwa by’ubugiraneza kuko aherutse kwiyemeza kurihira ishuri umwana witwa Mugisha David, aho yiyemeje no kumwitaho ku buryo atazasubira mu buzima bwo mu muhanda yabagamo.

Mugisha yagiye mu muhanda nyuma y’uko se abatanye n’umuryango we akajya gushaka undi mugore.

Umuratwa ari gutambagira mu mirima ahingamo
Umuratwa kandi azwi mu bikorwa by'ubugiraneza, aho yishyurira ishuri umwana yavanye ku muhanda
Umuratwa avuga ko umushinga w'ubuhinzi ugirira akamaro abantu benshi batandukanye
Imirima ya Umuratwa iherereye i Kayonza mu ntara y'Iburasirazuba
Uyu mukobwa avuga ko aterwa ishema n'ibikorwa akora by'ubuhinzi

Amashusho ya Umuratwa Anitha ari mu mirima ye




source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuratwa-witabiriye-miss-rwanda-2020-akomeje-gukirigita-ifaranga-akomora-mu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)