Umuryango Rich Heart wasangiye Ubunani n'abatuye mu Mudugudu w'ubumwe n'ubwiyunge mu Bugesera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi miryango igizwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abayigizemo uruhare ariko bahawe imbabazi n'abo bahemukiye, bakaba batuye mu mudugudu umwe aho bibumbiye muri Association yitwa 'Twuzuzanye'.

Kubera ingaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku bukungu bw'imiryango itandukanye muri rusange, Rich Heart, yagize igitekerezo cyo kwegera abanyamuryango ba Association Twuzuzanye kugira ngo basangire iminsi mikuru.

Uyu muryango washyikirije abatuye muri uwo mudugudu ibiribwa, ibikoresho by'isuku, imfashanyigisho ndetse n'ibikoresho bifasha abana mu masomo no kwidagadura byashyikirijwe imiryango 110.

Usibye gusangira n'iyo miryango, Rich Heart isanzwe inafite ibikorwa by'iterambere mu 'Mudugudu w'Ubumwe n'Ubwiyunge' birimo ishuri ry'ubudozi ryubatse muri uwo mudugudu, rikaba ryigiramo ababyeyi bari mu kigero cy'imyaka 38 na 45.

Aba bagore bafashwa kwiga umwuga wo kudoda ku buryo bashobora kuwubyaza umusaruro bakiteza imbere banagira uruhare muri gahunda yo gushyigikira ibikorerwa imbere mu gihugu ya 'Made in Rwanda'.

Umuyobozi Mukuru wa 'Rich Heart', Nagiriwubuntu Dieudonné, yavuze ko nyuma y'umwaka bakorana na 'Association Twuzuzanye' bifuje no gusangira na bo iminsi mikuru mu kurushaho kubereka urukundo.

Yagize ati 'Nyuma y'amahugurwa tubaha yo kudoda, turashaka no gusangira nabo ifunguro kuri uyu munsi mukuru, na cyane ko muri ibi bihe bya Coronavirus hari abatakaje imirimo. Turashaka rero kubabwira ko batari bonyine, bakomeze bahatane kandi ibyiza biri imbere.''

Yavuze ko bafite intego yo gukomeza guteza abagore imbere binyuze mu kubigisha imyuga itandukanye.

Yagize ati 'Twigisha abagore ubudozi kandi tubahugura kugira ngo bavemo ba rwiyemezamirimo kuko intego igihugu gifite ni ukuzamura umugore. Rero iyo Umunyarwanda avuze ngo umugore ni umutima w'urugo, bivuze ko yaba na mutima w'igihugu. Guteza imbere umugore rero ni uguteza imbere igihugu muri rusange.''

Musanabera Christine yavuze ko gahunda y'amahugurwa mu budozi yamuhinduriye ubuzima.

Yagize ati 'Banshyira muri iri shuri sinumvaga ko nabimenya kuko kwiga kw'abantu bakuru biragorana. Ariko bakomeje kunyereka ko nabishobora, baduha ibikoresho byose dukeneye kugira ngo twige neza. Kugeza ubu maze kumenya kudoda imyenda, ibikapu, amakanzu n'ibindi byinshi.'

Yongeyeho ko kumenya kudoda byamuhaye imbaraga zo gutekereza uburyo yatangira kwikorera, ku buryo ari kubiteganya mu minsi ya vuba.

Ati 'Ubu bumenyi buzamfasha mu mugambi wanjye wo gushaka imashini ubundi nkashinga ibikorwa by'ubudozi. Ibyo bizamfasha kwiteza imbere nk'umugore kandi bizatuma nteza imbere umuryango wanjye, nishyurire abana amashuri na mituweli ndetse nkomeze kuwitaho mu buryo bworoshye.'

Umuyobozi w'Akagari ka Batima, Ihorabusa Rozarie, yavuze ko ibikorwa bya Rich Heart byahinduye imibereho y'abaturage ayoboye kuko byafashije abagatuye kugira ubumenyi bushobora gutuma bihangira imirimo kandi ibikorwa bizarushaho kugera kuri benshi mu minsi iri imbere kuko uyu mushinga ugikomeje.

Ati 'Uyu mushinga wahinduye ubuzima mu kagari kacu. Aba bagore benshi bigishijwe kudoda nta mirimo bagiraga mbere y'uyu mushinga. Rero aba bagore bamaze gutinyuka ndetse urebeye mu byo bamaze gukora, ubona ko hari intambwe bateye.'

Yavuze ko nk'ubuyobozi bw'akagari, bishimiye iki gikorwa kuko kizagabanya umubare w'abantu bari mu cyiciro cy'ubukene.

Ati 'Twizeye ko iki gikorwa kizagabanya umubare w'abari mu cyiciro cy'abakene mu kagari kacu kuko aba bagore bazakivamo ubwo bazaba batangiye kwikorera.'

Ku ruhande rwa Imahkus Okofu, Umunyamerika w'imyaka 79 uri mu bifuza gutura mu Rwanda, akaba n'umwe mu bafatanyabikorwa b'imena ba Rich Heart, yasobanuye ko abanyamuryango ba 'Twuzuzanye' bageze kuri byinshi mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge, ku buryo byamuteye imbaraga zo gutekereza uburyo yagira uruhare mu kubafasha kugera ku bindi byifuzo bafite.

Yagize ati 'Natangajwe cyane n'ibyo nabonye igihe nageraga hano ndetse ngira amatsiko yo kumenya ibyo aba babyeyi bakora. Bafite ishyaka ryo kwikorera, ibyo rero byatumye nanjye ngira ishyaka ryo kugira uruhare mu iterambere ryabo'.

Yongeyeho ko 'Association Twuzuzanye' yamwigishije ikintu cy'ingenzi kijyanye n'umuco wo kubabarira.

Ati "Urebye ibyo banyuzemo, n'uburyo bashoboye kubirenga bakabana mu mahoro ndetse bakababarirana, ni ikintu gikomeye nabigiyeho. Ubundi nagiraga uburakari bwnshi ariko aba babyeyi banyigishije ko ari byiza kugira umuco wo kubabarira muri wowe. Ndabibashimira cyane'.

Nagiriwubuntu uyobora 'Rich Heart avuga ko batewe ishema n'ibyo bamaze kugeraho kandi ko bitewe n'umusaruro uhambaye umaze kugaragara, bafite gahunda yo kwagura ibikorwa byabo muri uyu mwaka.

Ati 'Twifuza ko ibikorwa byacu bizagera kuri benshi bashoboka kugira ngo duteze imbere gahunda y'ibikorerwa mu gihugu cyacu ariko tunateza imbere ubushobozi bw'umugore w'Umunyarwandakazi''.

Rich Heart ni umuryango utegamiye kuri leta, ufite intumbero yo guteza imbere imibereho myiza y'urubyiruko n'abagore. Ibikorwa byawo byibanda ku kwimakaza umuco w'amahoro n'ubumuntu binyuze mu mahugurwa utanga. Uyu muryango ugizwe n'abanyamuryango ba AERG bize mu Groupe Scolaire St Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo.

Nagiriwubuntu Dieudonné uyobora Rich Heart yavuze ko biteguye kwagura ibikorwa byabo
Abaturage bitabiriye iki gikorwa bari bicaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Iki gikorwa cyabereye hanze y'Ishuri ry'Ubudozi rya Rich Heart, riri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru
Hatanzwe ibikoresho byinshhi birimo n'ibizafasha abana kwiga no kwidagadura
Abaturage bitabiriye iki gikorwa bubahirije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Batima, Ihorabusa Rozarie, yavuze ko ibikorwa bya Rich Heart byateje imbere abaturage ayobora
Bamwe mu babyeyi bari mu Ishuri ryo kudoda bagenewe na Rich Heart
Imahkus Okofu yatanze impano mu bana, avuga ko yigishijwe n'ibikorwa bya Association Twuzuzanye
Hatanzwe ibiribwa bitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-rich-heart-wasangiye-ubunani-n-abatuye-mu-mudugudu-w-ubumwe-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)