Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wazamutseho 5%, uw’umuceri n’ibirayi uragabanuka mu 2019/2020 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikubiye mu bushakashatsi NISR yashyize hanze mu Ukuboza 2020, bugamije kwerekana ishusho y’uko urwego rw’ubuhinzi rwawusoje ruhagaze. Bukorwa ku bufatanye n’inzego zose zireberera urwego rw’ubuhinzi.

Ubu bushakashatsi bubaye ku nshuro ya kabiri bwakozwe hagendewe ku makuru yavuye mu bihembwe byose by’ubuhinzi by’umwaka wa 2019/2020 ni ukuvuga igihembwe cya A (Nzeri-Gashyantare), igihembwe cya B ( Werurwe-Kamena) n’igihembwe cya C kiganzamo ubuhinzi bw’imboga, ibijumba bukorerwa mu gishanga n’ubw’ibirayi bukorerwa mu gace k’ibirunga.

Ubu bushakashatsi bukubiye muri raporo izwi nka ‘Upgraded Seasonal Agricultural Survey annual report’ bugaragaza ko ingano y’ahakorerwa ubuhinzi mu 2019/2020 yazamutseho 2% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Bugaragaza ko u Rwanda rufite ubutaka buhinzeho n’ubushobora guhingwaho bungana na hegitari miliyoni 1,4 ( bingana na 59% by’igihugu cyose) mu gihembwe A muri ubu butaka ubwahinzweho bungana na hegitari miliyoni 1,14, mu gihe mu gihembwe B hahinzwe ubungana na hegitari miliyoni 1,19.

Mu 2019/2020 ubutaka bwose bwahinzweho ni hegitari miliyoni 1,1 ( 81% by’ubutaka bwose bushobora guhingwaho) ubu buso bw’ubutaka bwahinzweho bwazamutse ku kigero cya 2% ugereranyije n’ubwari bwahinzweho mu 2018/2019.

Mu mwaka wa 2019/2020 umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi muri rusange wazamutseho 5% ugereranyije n’umwaka ushize, nk’umusaruro w’urutoki wazamutseho 12%, uw’amasaka n’ibigori uzamukaho 7% mu gihe uw’imyumbati wazamutseho 8%.

Impuzandengo y’ingano y’ibihingwa byagiye byera kuri hegitari imwe igaragaza ko mu mwaka ushize kuri hegitari imwe heze toni 1,5 y’ibigori, hera toni imwe y’amasaka, toni 3,9 z’umuceri, toni imwe y’ingano na toni 14,6 z’imyumbati.

Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko kuri hegitari imwe heze ibijumba toni 7,1, ibirayi toni 8,2, ibikoro n’amateke toni 6.5, ibitoki byo guteka toni 18,04 wakongeraho n’ibyo kwenga n’iby’imineke umusaruro wabyo byose kuri hegitari ukangana na toni 9,07.

Muri uyu mwaka ushize kandi u Rwanda kuri hegitari imwe rwejeje ibishyimbo bingana na toni 0,68, ubunyobwa toni 0,45, soya toni 0,49, imboga toni 9,4 n’imbuto toni 4,96.

Uko umusaruro wa buri gihingwa uhagaze

Ibigori: Ubushakashatsi bwa NISR bugaragaza ko mu gihembwe cya A cy’umwaka wa 2020, ubuso bwari buhinzeho ibigori bwanganaga na hegitari 2 221 521, bukaba bwarazamutseho 3% ugereranyije n’ubuso byari bihinzeho mu gihembwe nk’iki mu 2019.

Muri iki gihembwe kandi umusaruro w’ibigori wazamutseho 7% ugera kuri toni 353 999 ugereranyije n’aho wari uhagaze mu gihembwe A cya 2019. Impuzandego y’umusaruro w’ibigori igaragaza ko muri iki gihembwe kuri hegitari imwe heze toni 1,5.

Mu gihembwe cya B, ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubuso bwahinzweho ibigori butahindutse ugereranyije n’igihembwe cya B 2019, gusa umusaruro wo wazamutseho 5% ugera kuri toni 94 634.

Ibijumba: Mu gihembwe A cya 2020 ubuso buhinzeho ibijumba bwanganaga na hegitari 89 427, wagereranya n’ubwo byari buhinzeho mu gihembwe nk’iki mu 2019 ugasanga bwagabanutseho 8%, ibi byatumye n’umusaruro wabyo ugabanukaho 6% ugera kuri toni 635,007.

Mu gihembwe B ubuso buhinzeho ibijumba bwiyongeyeho 4% ugereranyije n’ubwo byari bihinzeho mu gihembwe nk’iki mu mwaka wari wabanje bugera kuri hegitari 84 545, ndetse muri iki gihembwe umusaruro wazamutseho 12% kuko habonetse toni 611 425.

Imibare y’igihembwe C igaragaza ko ubuso bwari buhinzeho ibijumba bwanganaga na hegitari 5583, bukaba bwarazamutseho 5% ugereranyije n’uko bwanganaga mu gihembwe nk’iki umwaka wari wabanje.

Kimwe n’ubuso umusaruro w’ibijumba muri iki gihembwe na wo wazamutseho 10%.

Ibirayi: Imibare y’Igihembwe A cya 2020 igaragaza ko ubuso bwari buhinzeho ibirayi bwazamutseho 4% ugereranyije n’ubwo byari bihinzeho mu 2019 bugera kuri hegitari 51 516, gusa umusaruro wabyo wabonetse muri iki gihembwe wagabanutseho 9% ugereranyije n’uwari wabonetse mu mwaka wari wabanje ugera kuri toni 427 471.

Imibare yo mu Gihembwe B igaragaza ko ubuso bwari buhinzeho ibirayi bwagabanutse ku kigero cya 11% ugereranyije n’ubwo byari bihinzeho mu gihembwe nk’iki mu 2019. Ubu buso bwageze kuri hegitari 43 950.

Umusaruro nawo wagabanutseho 17% ugera kuri toni 352 441. Mu Gihembwe C ubuso buhinzeho ibirayi bwarazamutse ku kigero cya 5% ugereranyije n’ubwo byari bihinzeho mu gihembwe nk’iki mu 2019, gusa umusaruro wo wagabanutseho 4% ugera kuri toni 78 609.

Imyumbati: Imibare y’Igihembwe B igaragaza ko ubuso bwari buhinzeho imyumbati bwanganaga na hegitari 190 447. Ubu buso bwaganutseho 2% ugereranyije n’ubwo yari ihinzeho mu gihembwe nk’iki mu 2019, gusa umusaruro wo wazamutseho 11% ugera kuri toni 578 545.

Mu Gihembwe cya B ubuso buhinzeho imyumbati bwazamutseho 2% bugera kuri hegitari 192 156, umusaruro nawo wazamutseho 6% ugereranyije n’uko wanganaga mu 2019 ugera kuri toni 701 037.

Nubwo umusaruro wa byinshi mu bihingwa wazamutse muri uyu mwaka wa 2019/2020, ku muceri, ibirayi n’ibishyimbo ho siko bimeze kuko umuceri wagabanutseho 11%, ibirayi bigabanukaho 12% n’ibishyimbo bigabanukaho 9%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu 2019/2020 mu Gihembwe A abahinzi 35,2% bakoresheje imbuto y’indobanure, mu Gihembwe cya B ikoreshwa n’abagera kuri 15,6% mu gihe mu Gihembwe C yakoreshejwe n’abagera kuri 30,6%.

Muri uyu mwaka kandi mu Gihembwe cya A abahinzi 63,6% bakoresheje ifumbire y’imborera, mu Gihembwe B ikoreshwa n’abagera kuri 51,7% mu gihe mu cya C yakoreshejwe n’abahinzi 76,1%.

Abakoresheje ifumbire mvaruganda mu gihembwe cya A ni 21.2%, abayikoresheje muri B ni 15.3% abayikoresheje muri C ni 64.1%.

Umusaruro w'umuceri na wo waguye hasi
Umusaruro w'ibirayi waragabanutse mu gihembwe cya mbere cy'umwaka ushize
Mu 2019/2020 umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wazamutseho 5%



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-ibikomoka-ku-buhinzi-wazamutseho-5-uw-umuceri-n-ibirayi-uragabanuka
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)