Umusore wari wambaye isume (essuie main) ubwo yishimiraga intsinzi y'Amavubi yabaye agatobero ku mbuga nkoranyambaga – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 26/01/2021 ubwo Amavubi yatsindaga Togo ibitego 3 kuri 2 akanakatisha iticye yo gukina imikino yo muri 1/4 cy'irangiza mu mikino ya CHAN 2020, hagaragaye umubare munini w'abanyarwanda bagiye kwishimira intsinzi y'Amavubi. Umwe mu bagaragaye mu bafana bagiye kwishimira intsinzi y'Amavubi wanasekeje abantu benshi, ni umusore wagiye yambaye isume (essuie main) ndetse na boda boda bigaragara ko intsinzi y'Amavubi ishobora kuba yaramutunguye yari aryamye aho abyukiye akabaduka afata isume ahita ajyana n'abandi mu muhanda aho bagiye kubyinira bishimira intsinzi. Ifoto y'uyu musore ikomeje kugenda iba agatobero ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by'umwihariko urubuga rwa Twitter aho abantu benshi batandukanye barimo kugenda bayikoresha uko bishakiye mu rwego rwo kwishimisha aho bamwe bagaragaje ko ariyo myambarire iri buze kubaranga mu kwishimira intsinzi y'Amavubi mu gihe araza kuba atsinze ikipe ya Guinée ku mukino wo kuri uyu mugoroba.

Nubwo ibi bijyanye no kuza kwishimira intsinzi y'Amavubi mu gihe yaba atsinze Guinée birimo kuvugwa ariko ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwihanangirije abatuye umujyi wa Kigali bubabwira ko intsinzi y'Amavubi niboneka bategetswe kuyishimira bari mu ngo zabo bakirinda kujya mu mihanda no guhura n'abandi mu matsinda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Covid-19.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/umusore-wari-wambaye-isume-essuie-main-ubwo-yishimiraga-intsinzi-yamavubi-yabaye-agatobero-ku-mbuga-nkoranyambaga/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)