Umutima urandya, urandya ndananuka - Miss Nishimwe Naomie #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie avuga ko haciyeho iminsi mike amaze gutorerwa kuba Nyampinga w'u Rwanda ari bwo icyorezo cyahise kigera mu Rwanda abantu bajya muri Guma mu Rugo, ibintu byamuteye guhangayika cyane yibaza icyo ikamba yahawe azarimarisha.

Tariki 22 Gashyantare 2020 nibwo Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda ku Intare Arena ahigitse bagenze be bari bahanganye.

Yatashye yishimye cyane ariko ibi byishimo bye byakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Coronavirus cyageze mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020 kandi ari cyo gihe yumvaga agiye gutangira ibikorwa bye nk'uko yabitangarije ISIMBI.

Ati'nkimara gutorwa byari byiza nta Corona yari ihari twayumvaga mu bindi bihugu, nishimye cyane natahanye ikamba ibintu bigenda neza, ntangira gukora hashize nk'ukwezi tuba tugiye muri guma mu rugo.'

Yavuze ko bagishyira abantu muri Guma mu Rugo umutima wamuriye, akananuka yibaza icyo azakora.

Ati'twagiye muri Guma mu Rugo numva ari bwo ngiye gutangira, mvuga nti muri Werurwe ngiye gutangira nkagira icyo nkora simbe nicaranye ikamba nta kintu ndimo gukora, baba bashyizeho Guma mu Rugo, umutima urandya, nashyira ifoto kuri Instagram abantu bakantuka ngo ntibantumye kwifotoza ngo kuki ntacyo nkora, nkahita nsiba, nti wa mugani ntibantoreye kwifotoza.'

'Umutima urandya, urandya ndananuka. Papa arambaza ngo hari icyo wabuze? Ntiduhari? Nti wowe na Mama murahari, ati tuza rero ubonye uko ukora ibikorwa byawe wabikora si wowe wazanye icyorezo, nanjye ndatuza.'

Yakomeje avuga ko muri ibyo bihe bitamworoheye kuba yagira icyo akora ariko yageraeje kuba yagira imiryango afasha aho avuga ko yatanze ubufasha ku miryango 20.

Muri Kanama 2018 akaba yarasuye imiryango yasenyewe n'imvura muri Nyabihu agerageza kuba yabafasha, asura abana batewe inda zitateganyijwe muri Nyaruguru.

Yageze aho yibaza ikamba yahawe icyo rizamumarira



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umutima-urandya-urandya-ndananuka-miss-nishimwe-naomie

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)