Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wanyuze mu makipe atandukanye nka Police FC, Rayon Sports, Gasogi United, ari mu bantu 54 bafashwe na polisi y'igihugu bakora siporo mu duce dutandukanye twa Kigali mu masaha atemewe.
Aba bantu bafashwe tariki ya 26 Mutarama 2021 aho bahise batwarwa muri Stade Amahoro basobanurirwa n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus.
Nyuma y'uko Umujyi wa Kigali ushyizwe muri Guma mu Rugo,.24 Mutarama Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rimenyesha abatuye umugi wa Kigali ko umuntu kugiti cye ashobora gukorera siporo mu midugudu atuyemo. Iri tangazo rivuga ko amasaha yemewe gukoreramo siporo ari hagati ya saa kumi n'imwe za mugitondo na saa tatu za mu gitondo.
Nyuma y'iminsi ibiri gusa, tariki ya 26 Mutarama hari ku wa Kabiri w'iki cyumweru, polisi y'u Rwanda yafashe abantu 54 barimo bakora siporo mu masaha atemewe.
Umutoza Maso avuga ko yafashwe arimo akora siporo ariko atari azi ko hari amasaha ntarengwa ahubwo yari azi ko umuntu yakora siporo mu gihe abonye akanya apfa kutarenga umudugudu atuyemo.
Ati"Twafashwe turimo gukorera siporo mu nsisiro aho dutuye, bamwe muri twe ntabwo twari twabashije kumenya ko Minisiteri ya Siporo yatanze itangazo rigena amasaha yo gukora siporo. Twari tuzi ko isaha yose umuntu abonye umwanya yakora siporo ariko ntarenze saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kandi ntanarenge Umudugudu atuyemo.'
Nshimiyimana Maurice akaba yarafashwe mu masaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba arimo akora siporo kuri sitade.
Umuvugizi wungirije wa Polisi y'u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo avuga ko nta muntu ukwiye kwitwaza ko atazi amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bakayarengaho.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-maso-yafatiwe-mu-bantu-54-bakora-siporo-mu-masaha-atemewe