Umuyobozi w'ikipe ya APR FC, Maj. Gen Mubaraka Muganga avuga ko muri iyi kipe ari mu rugo kuri Rwatubyaye bibaye ngombwa yagaruka.
Ibi yabitangarije mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo habaga umuhango wo kwerekana abayobozi bashya b'iyi kipe basimbura abagiye mu zindi nshingano.
Abajijwe ku byavuzwe mu minsi yashize ko uyu mukinnyi ashobora gusubira muri APR FC dore ko hari n'amakuru yavuze ko uyu mukinnyi yiyandikiye asaba kuyisubiramo, yavuze ko ari mu rugo kuri we bibaye ngombwa bamugarura.
Ati"Rwatubyaye muri APR FC ni mu rugo. Ni umukinnyi twagarura bibaye ngombwa nta kibazo."
Atangaje ibi mu gihe mu minsi yashize bavuze ko umukinnyi wavuye muri APR FC nabi(kugenda ku gahato atubyimvakenyeho n'kipe) badashobora kumugarura, na Rwatubyaye ni umwe mu bakinnyi bavuye muri iyi kipe mu buryo butavuzweh rumwe kuko yatunguye ubuyobozi bwa APR FC bwumva yasinyiye mukeba Rayon Sports.
Rwatubyaye Abdul yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC kuva 2009, yazamuwe muri APR FC nkuru kuva 2013 kugeza 2016 ari bwo yerekezaga muri Rayon Sports yakiniye kugeza mu ntangiriro za 2019 ubwo yabengukwaga n'ikipe ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo yaje kumutanga muri Colorado Rapids yasojemo amasezerano.