Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Centrafrique yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Firmin Ngrébada - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w’Intebe Firmin Ngrébada yakiriye Col Jean Paul Karangwa mu biro bye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Mutarama 2021.

Mu butumwa yamuhaye harimo gushimira u Rwanda uburyo rwafashije iki gihugu mu kugicungira umutekano mu bihe by’amatora ya Perezida n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

Ku wa 20 Ukuboza 2020 nibwo Ingabo zo mu Mutwe udasanzwe “Special Force” z’u Rwanda zerekeye muri Centrafrique; zoherejwe mu buryo butandukanye n’ubw’ingabo za Loni kuko zo zahawe umukoro wo kurwanya igikorwa cyashoboraga guhungabanya amatora ndetse n’umutwe uwo ariwe wose wakwibasira ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bwo kubungabunga Amahoro muri iki gihugu.

Mu mpera z’icyumweru gishize, zagize uruhare mu guhashya umutwe w’abagizi ba nabi washakaga guhungabanya umutekano mu Majyaruguru y’Umurwa Mukuru Bangui.

Minisitiri w’Ingabo wa Centrafrique, Marie-Noëlle Koyara, yavuze ko icyo gikorwa ari icyo kwishimira, kuko kigaragaza ko u Rwanda ari igihugu cy’inshuti cyiteguye gufasha Centrafrique gutekana.

Minisitiri Marie-Noëlle Koyara yashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ku bwo kumva ko ashobora kurokora ubuzima bw’abaturage ba Centrafrique, bari bagiye kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro yashakaga guhungabanya amatora ubundi ikabavutsa ubuzima.

Ati “Nk’uko mubizi, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, hanyuma mu buryo bwihuse, iki gihugu cy’inshuti [u Rwanda] binyuze mu masezerano dufitanye, cyemeye kwitanga mu gufasha bagenzi babo b’abasirikare kurinda umutekano w’ikiremwamuntu. Ntabwo nabona ikintu cy’ingenzi navuga usibye kuvuga ngo mwarakoze, gushimira Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda ku bw’icyo gikorwa cy’ubumuntu gikwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika.”

Yabajijwe niba ingabo za Minusca ziri muri iki gihugu zitari zihagije mbere yo gusaba iz’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda gutanga ubufasha, asubiza ko abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bari bake ugereranyije n’ubuso bw’igihugu ubwacyo.

Ati “Murabizi Minusca ifite intumwa zirenga ibihumbi 10, igihugu gifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 627, igisirikare cyacu kiracyari kwiyubaka, kandi ngira ngo uyu ni n’umwanya mwiza wo kubabwira ko ibihano byafatiwe igisirikare cya Centrafrique bitarakurwaho byose. Igisirikare kidafite ibikoresho bihagije ntigishobora kurinda mu buryo bwizewe abaturage bacyo.”

Yatanze urugero ku gitero cyagabwe i Damara mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, avuga ko kitari guhashywa iyo hataba ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda.

Ati “Damara ni umujyi ufite igisobanuro gikomeye kuri twe, kubera ubufasha bw’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’izindi ngabo zaduhaye ubufasha ziri hano hamwe n’Ingabo z’igihugu twabashije gusubiza inyuma umwanzi.”

Minisitiri Koyara yavuze kubera ibibazo by’umutekano muke muri Centrafrique, basabye Minusca ko yongera ingabo, ndetse ko ashima “Imana ko Ingabo z’u Rwanda arizo zongeye koherezwa mu gutera inkunga iziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni”.

Yavuze ko abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro babonye isomo, bityo ko badakwiriye gukomeza guhungabanya umutekano.

Mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca, hariyo abashinzwe umutekano 12.870 barimo abasirikare 11.650.

Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada yakiriye mu biro bye Col Jean Paul Karangwa uyoboye Umutwe w'Ingabo zidasanzwe z’u Rwanda, amushimira umusanzu w’ingabo ayoboye mu kubungabunga umutekano muri iki gihugu
Nyuma y'ibiganiro by'aba bombi bafashe ifoto y'urwibutso



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-w-ingabo-z-u-rwanda-zoherejwe-muri-centrafrique-yakiriwe-na
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)